Abagore Bakora Mu Rwego Rw’Ingufu Barashaka Kwiyongera

Imibare yaraye itangiwe mu Nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda igamije kuzamura umubare w’abagore bakora mu rwego rw’ingufu( energy) igaragaza ko muri Afurika abagore barukoramo bari hagati ya 9% na 13%.

Ikindi ni uko bahembwa umushahara uri munsi y’abagabo ku kigero cya 21%. Abitabiriye iyi nama batangaje ko ibi bigomba guhinduka.

Abagore bitabiriye iyi nama bavuga ko nta muntu wari ukwiye gushidikanya ku bushobozi bw’abagore, ahubwo bari bakwiye kugirirwa icyizere bagahabwa uburyo bwo kwerekana ko batagipfushije ubusa.

Iki cyizere cyatumwe bakora neza, bazamura umusaruro batanga mu bikorwa by’ingufu.

- Advertisement -

Kuba barize, bagatsinda neza kandi byabahaye,  uburenganzira bwo gukora bakazamura ibihugu byabo.

Ikindi bemeza ni uko abagore badakwiye guhabwa akazi mu nganda gusa, ahubwo bakwiye no kuziyobora.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ingufu, Patricie Uwase avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo abagore bagire uruhare mu iterambere ry’inganda cyangwa ibindi bikorwa by’iterambere rusange.

Ati: “ Ari mu mishinga ikorwa nkatwe mu Rwanda iyo dutanze amafaranga muri Private sector dusaba ko byibuze 10% bagomba kuba ari abagore baza muri ‘management’. Ntabwo tubirekera aho gusa ngo abagore baze kugaragara, tuvuga ko mu bantu bayoboye umushinga hazamo umugore kandi iyo ajemo aba yumva aho ibintu bitoroshye.”

Ikigo mpuzamahanga mu by’ingufu zisubira(renewable) kerekana ko urwego rw’ingufu rukoreshejwe neza rwabyazwa amahirwe y’imirimo miliyoni 139 kandi muri iyo mirimo igera kuri miliyoni 74 yaboneka mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi akoresha ibinyabiziga n’ahandi.

Banki y’isi ivuga ko intego y’uko isi ikoresha ibicanwa biboneye itazagerwaho mu gihe hari igice kinini cy’ingenzi mu byubwenge kandi cy’imbaraga gihejwe.

Iyi banki ivuga ko ari ingenzi ko abagore bazanwa mu bice byose bigize ubukungu bw’ibihugu kugira ngo ntihagire igice cy’abaturage gihezwa.

Ifoto: Uwase Patricie

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version