Rwanda: Irangamimerere Ryo Kuva Mu 1962 Rigiye Gushyirwa Mu Ikoranabuhanga

Mu rwego rwo kuzoroherereza abakora ibarurishamibare mu myaka iri imbere, Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), kigiye gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubika amakuru ajyanye n’irangamimerere ryo kuva u Rwanda rwabona ubwigenge.

Andi makuru azashyirwa muri buriya buryo ni inyandiko ziri mu mirenge yo hirya no hino mu Rwanda.

Intambwe igezweho ubu ni ugupiganirwa isoko ryo kuzakora uriya murimo.

Ipiganwa rizarangira taliki 13, Nzeri, 2023.

- Advertisement -

Hateguwe miliyoni $100 zizatangwa na buri muterankunga muri iki gikorwa, zikazakoreshwa muri uwo mushinga.

Ibigo bihuriye ku kuzatanga iriya nkunga ni Banki y’Isi ndetse na Banki ishinzwe Ishoramari ry’Ibikorwa Remezo muri Aziya (AIIB).

U Rwanda rusanzwe rufite ikoranabuhanga mu kubika amakuru y’irangamimerere y’abana baruvukamo.

Ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2020, intego ikaba yari iy’uko bitarenze mu mwaka wa 2022 abana bose bavuka bazajya bandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

RISA isobanura ko uriya mushinga uzakusanya ukanabika neza amakuru yose y’irangamimerere yo kuva mu 1962 u Rwanda rubona ubwigenge kugeza mu 2020, umwaka abana bavutse batangiye kwandikwa mu ikoranabuhanga.

Amakuru u Rwanda rugiye kuzakusanya muri buriya buryo azashyirwa mu ikoranabuhanga ryiswe  ‘Civil Registration and Vital Statistics.’

Uyu mushinga witezweho kugabanya ibitabo byinshi bibitswe mu mirenge ugasanga bihateza akajagari kandi bikaba bishobora gushya.

Kugeza ubu,  mu Rwanda habarurwa nibura ibitabo biri hagati y’ibihumbi 40 na 45 bibitswe ahantu 418, bikaba bibubiyemo inyandiko zibarirwa hagati ya miliyoni 10 na 12.

Ugizwe n’ibice bine ari byo: kwegeranya amakuru mu ikoranabuhanga no kuyageraho, gutangira serivisi za Leta mu ikoranabuhanga, udushya mu ikoranabuhanga no guhanga imirimo ndetse n’igice cyo gucunga imishinga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version