Sudani: Hadutse Indwara Kubera Imirambo Idashyinguye

Umwe mu miryango itari iya Leta ikorera mu Murwa mukuru wa Sudani uvuga ko ubwinshi bw’imirambo idashyinguye bwatumye haduka indwara mu baturage.

Ikindi kibazo gihari ni uko uburuhukiro bw’ibitaro byo muri Khartoum bwuzuye, hakiyongeraho ko n’imirambo ibubitswemo yatangiye kubora kubera ko henshi nta mashanyarazi ari mu byumba bikonjesha imirambo.

Iyi mpuruza yatangajwe n’Ikigo cy’Abongereza kitwa Save the Children.

Abaganga bo muri Sudani nabo bamaze igihe bavuga ko abantu babapfira mu ntoki ntihaboneke aho gushyira imirambo yabo ari benshi.

Mu bitaro 89 biri muri Khartoum, ibigera kuri 71 ntibikora neza kubera ko ibyinshi byuzuye, ibindi bigakora igice.

Ibikora igice byiganjemo ibigenzurwa  n’abarwanyi bahanganye mu ntambara iri guca ibintu muri Sudani, yatangiye taliki 15, Mata, 2023.

Umwe  mu bavuga rikijyana muri Sudani avuga ko kuba hari imirambo idashyinguye kandi iri hirya no hino ari ikibazo cyugarije abaturage bakiri mu gihugu.

Uretse kuba uburuhukiro bwo hirya no hino bwaruzuye, ikindi kibazo kiyongeraho ni uko abantu bagwa hirya no hino ntibashyingurwe bakomeje kwiyongera.

Imirambo yabo ibora mu buryo bwihuse kubera kudashyingurwa kandi ikaba yandagaye mu gihugu gishyushye cyane.

Wa mugabo twavuze uvuga rikijyana witwa Bashir Kamal Eldin yabwiye RFI ko niba amahanga adahagurutse ngo atabare Sudani, ibibazo ifite muri iki gihe bizikuba inshuro nyinshi.

Imibare ibabaje ivuga ko kuva intambara yatangira; abana 2,435 bishwe cyangwa bakomerekera bikomeye muri iyo ntambara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version