Rwanda: Itegeko Ryemeye Ko Umugore Yatwitira Mugenzi We

Imwe mu ngingo zigize Itegeko rigenga abantu n’umuryango riherutse gusohoka mu mpera za Nyakanga, 2024 rivuga ko kororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga k’umugabo n’umugore bashyingiranywe bishobora gukorwa kandi no hagati yabo n’undi muntu bagiranye amasezerano hakurikijwe amategeko abigenga.

Ibyo biri mu ngingo ya 279 y’iri tegeko riri mu mategeko yari amaze igihe akorwa n’Inteko ishinga amategeko mu Rwanda kandi rikaba mu yandi yagiweho impaka zikomeye mbere y’uko atorwa.

Iryo tegeko rivuga ko abashyingiranywe bashobora kororoka mu buryo busanzwe ‘cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga’ hagati y’umugabo n’umugore.

Hari aho iryo tegeko riteganya ko umwana uvutse ku bashyingiranywe mu gihe babana ‘nta wundi’  wakwitwa Se ‘uretse’ umugabo wa Nyina.

Iri tegeko rivuga ko Nyina w’umwana ari ‘uwemeza’ ko yamubyaye.

Ku byerekeye Nyina w’umwana wamubyaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, icyo gihe uwanditse mu masezerano yerekeye iryo yororoka ry’ikoranabuhanga niwe witwa Nyina mu mategeko.

Abashakanye bashobora kwitabaza ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwiswe In Vitro Fertilization( IVF) bukabafasha kubona umwana.

Ubu buryo bubaho biturutse ku bibazo by’umugabo biterwa no kugira amasohoro afite intege nke, intanga ntizegende zihuta ngo zigere ku igi agasabo k’intangangore kaba karekuye bityo ngo uwo mugore asame.

Ku byerekeye gutwitira undi, ibyo bita ‘surrogacy’ bikorwa hafatwa intanga z’umugore n’umugabo zigahurizwa muri laboratwari hanyuma igi rivuyemo rigashyirwa muri nyababyeyi y’undi mugore akabatwitira.

Mu mwaka wa 1986 nibwo ubu buryo bwatangiye ku isi, buhita bwamamara henshi.

Aho abana bavuka muri ubu buryo kurusha ahandi ku isi ni muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kubura urubyaro biri mu bibazo bikunze kugaragara mu miryango ishingwa kuko nk’uko ibitaro by’U Rwanda bya gisirikare byabitangarije kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, abangana na 15% babigana baba bafite ibyo bibazo.

Ni ibibazo bikomeye kuko bijya bisenya ingo, abashakanye bagacana inyuma kugira ngo umwe muri bo cyangwa se bombi barebe ko hari aho bakura akana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version