Nyamasheke: Biraye Mu Nsina Z’Umuturage Barazararika

Abantu bataramenyekana bo mu Karere ka Nyamasheke biraye mu rutoki rw’umuturage batemamo insina 102, bamena n’ibirahure by’inzu ye.

Bivugwa ko babikoze mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo urutoki rwa Jean Pierre Ingabire rwatemwaga, inzu ye iri mu Mudugudu wa Mujabagiro ikamenwa ibirahure.

Iyi nzu yamenwe ibirahure iherereye mu wundi Mudugudu utandukanye n’uwo asanzwe atuyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kagano, witwa Bandora Gratien yabwiye Imvaho Nshya ko inzego ziri gushakisha aba baragize uruhare muri urwo rugomo.

Ikirego nyiri kwangirizwa yamaze kukigeza kuri RIB iperereza riratangira.

Umwe mu baturanyi ba Ingabire avuga ko hakekwa abarobyi bakoresha imitego ya kaningini mu Kiyaga cya Kivu kuko nyiri urutoki yigeze kubatangaho amakuru iyo mitego bakayamburwa, bamwe muri bo bakajyanwa muri ‘Transit Center’.

Ati: “Bamwe muri bo bamweruriye ko ibyo abakoreye azabyicuza bazamugirira nabi”.

Abaturage basaba ko ubuyobozi gukora ibishoboka byose bakagira icyo bamufasha yaba mu kubona abazitemye ndetse no mu bundi buryo nk’umuturage wahuye n’ikibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version