Rwanda: Kohereza Hanze Ibuye Rya Beryllium Byahagaritswe

Ikigo gishinzwe Mine, Petelori na Gazi mu Rwanda cyatangaje ko kohereza hanze ibuye ry’agaciro rya beryllium bihagaritswe kuzageza igihe kizamenyeshwa abantu.

Itangazo ry’iki kigo rivuga ko ihagarikwa ry’iyoherezwa hanze ry’iri buye ritangajwe nyuma ya raporo zitandukanye zivuga ko hari ubucuruzi bwaryo butemewe bukorwa bigateza n’imvururu mu baturage.

Ryungamo ko mu gihe cyose iri buye rizaba ritarongera koherezwa hanze, iki kigo kizakora ubucukumbuzi kikamenya ibintu byose bikubiye mu birego kimaze iminsi cyakira ku micukurire yaryo itanoze.

Muri icyo gihe kandi hazakorwa amabwiriza y’uburyo bushya bwo gucukura, gutunganya no kohereza hanze iryo buye kugira ngo bikorwe mu mucyo.

Mu kurangiza ubutumwa bw’iki kigo, iryo tangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko itegeko nº 072/2024 ryo kuwa 26/06/2024 rigena uko amabuye y’agaciro ashakwa akanacuruzwa, cyane cyane mu ngingo ya 64 n’ingingo ya 65 rivuga ko abantu bose bohereza amabuye y’agaciro hanze y’u Rwanda bagomba kuba bayakuye ku birombe bifite ibyangombwa byemewe na Leta.

Kanyangira John ushinzwe kumenya inkomoko y’amabuye y’agaciro mu Rwanda  avuga ko kuba Ikigo cy’igihugu cya Mine, petelori na gazi cyahagaritse iyoherezwa hanze rya ririya buye byatewe n’uko basanze ibyaryo byatezaga akajagari.

Avuga ko mu Rwanda hari ahantu henshi iri buye ryari ryarajugunywe nk’ibishingwe kuko ubundi rikucuranwa na coltan na gasegereti.

Abacukuzi ntibari bazi akamaro karyo muri rusange.

Kubera ko ubu kamaze kumenyekana, ryahise rihunduka imari butuma abaturage bajya gusahuranwa aho ryari rimaze iminsi rirunzwe nk’ibishingwe.

Kanyangira avuga ko ikoranabuhanga ririho muri iki gihe ari ryo ryatumye agaciro k’iri buye kamenyekana neza.

Ni amabuye asa n’amabuye asanzwe ku buryo abantu bashobora kuba baranaryubakishije inzu zabo batabizi!

Ikilo cy’iri buye ryatunganyijwe ku isoko mpuzamahanga kigura $ 6000 ni ukuvuga arenga miliyoni Frw 7.

Inganda zaryo ziba ahanini muri Amerika, Ubushinwa n’ibihugu bituranye n’Uburusiya .

Ubu amaso kuri iri buye ku rwego rw’isi ahanzwe muri Afurika cyane cyane mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ubusanzwe u Rwanda rwoherezaga hanze nka kontineri ebyiri zaryo hafi buri mwaka.

John Kanyangira avuga ko iri buye mu Rwanda rimeze neza kurusha ahandi mu Karere.

Ubu ngo hagiye gukorwa ubugenzuzi barebe umubare w’ibirombe bifite ayo mabuye kugira ngo abacuruzi berekwe aho ayo mabuye aherereye.

Aho abaturage batangiye gusagarirana bapfa ayo mabuye ni muri Rutsiro, Nyanza, Rubavu na Ngororero.

Abahanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bavuga ko uretse Akarere ka Gisagara katabamo ikirombe cy’amabuye y’agaciro, ahandi hose yahagaragaye.

Bavuga kandi ko uko ikoranabuhanga ritera imbere ari nako amabuye avumburwa n’uburyo bwo kuyacukura neza bukiyongera.

Ibuye rya beryllium iyo ritunganyijwe neza mu nganda rikoreshwa mu byuma bikomeye mu ndege, ibyogajuru kuko biri mu byuma bikomera cyane.

Rinakoreshwa mu gukora za rasoro z’ibinyabiziga cyangwa mu byuma bifunga amavisi.

Iri buye kandi rikoreshwa mu nganda zikora ibisasu bya missiles kandi iyo barivanze n’ibuye ry’ubutare( cuivre, copper) havamo icyuma gikomeye cyane.

Beryllium ikoreshwa no mu gukora imizindaro ikwiza y’umuziki, ikabikora neza kuko iteye ku buryo bworohereza amajwi.

Ibihugu u Rwanda rwoherereza beryllium ni Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version