I Katedalari Nshya Ya Saint Michel Izaba Yubatswe Bya Gakondo

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwatangaje igishushanyo  kerekana uko Katedalari yitiriwe Mutagatifu Michel izaba yubatswe.

Izubakwa ahahoze Gereza ya Nyarugenge yamenyekanye ku izina rya 1930.

Mu 2019 ubwo Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda yimikwaga mu birori byabereye muri Stade Amahoro i Remera nibwo yatangaje iby’iki Katedalari.

Ni inzu icyo gihe yavuze ko izaba ihesha Imana icyubahiro.

Perezida Kagame wari uri muri ibyo birori yavuze ko hari inkunga azatanga mu iyubakwa ryayo.

Izaba yakira abantu nibura ibihumbi bitanu  ikazagira imbuga yayo nini ku buryo mu minsi mikuru abantu bashobora kuyiteraniramo bazaba bari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 20.

Izaba ijyanye n’igihe ariko ifite umwihariko wo kugaragaza Umuco Nyarwanda.

Mu 2023, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyari cyatangaje ko hakiri gukusanywa miliyari 40 Frw yazifashishwa mu kuyubaka.

Paruwasi St Michel yashinzwe mu 1963 ari Paruwasi ya Diyosezi ya Kabgayi, iza kugirwa Paruwasi Cathédrale ku wa 3 Gicurasi 1976, ubwo hashingwaga Arikidiyosezi ya Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version