APR BBC Na REG Bageze Ku Mukino Wa Nyuma Mu Gikombe Cy’Igihugu

Amakipe abiri akomeye mu mukino wa Basketball mu Rwanda yaraye yigejeje ku mukino  wa nyuma w’igikombe cy’igihugu. Ayo ni APR BBC yatsinze Patriots amanota 90-71 na REG BBC yatsinze Espoir ku manota 98-72.

Iyi mikino yaraye ibereye muri Lycee de Kigali (LDK).

REG yatsinze Espoir BBC bitayigoye ku kinyuranyo cy’amanota 26 (98-72).

Abafana bari bari muri Lycée de Kigali bari bategerezanyije amatsiko umukino wahuje APR BBC na Patriots BBC.

Wabaye saa mbiri z’ijoro.

Muri 1/4 cy’iyi mikino, APR BBC yari yasezereye AZOMCO ku manota 111-64, naho Patriots yari yasezereye Kepler BBC iyitsinze bigoranye iyirusha inota rimwe ni ukuvuga amanota 78-77.

Ayo makipe kandi asanzwe akurikirana ku rutonde rwa Shampiyona kuko APR BBC ya mbere ifite amanota 33 naho  Patriots BBC ya kabiri ikagira amanota 30.

Umukino wahuje ayo makipe warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 91-70, ihita igera ku mukino wa nyuma.

Imikino ya nyuma izaba kuri uyu wa Gatanu taliki 9 Kanama 2024, ukazahuza APR BBC na REG BBC, mu gihe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Patriots na Espoir.

Ikipe izegukana iri rushanwa izahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu izaba mu minsi iri imbere.

Ifoto@Keffa: UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version