Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Kwishyura Imisoro Imwe N’Imwe Byigijwe Imbere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Kwishyura Imisoro Imwe N’Imwe Byigijwe Imbere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 December 2023 10:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, yatangaje ko yigije imbere italiki abo bireba bazishyuriraho umusoro ku bukode, umusoro ku nzu n’umusoro ku butaka. Itangazo ryayo rivuga ko iyo taliki 29, Gashyantare, 2024.

Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana wasinye iri tangazo avuga ko abarebwa n’iyo misoro bagomba kuyishyura hagendewe ku bipimo ‘bishya’ biteganywa n’Itegeko No 48/2023 ryo kuwa 05/09/2023 ndetse bigakorwa hagendewe no ku Iteka rya Minisitiri No 002/10/ TC ryo ku wa 24/11/2023.

Iteka rya Minisitiri no 002/23/10/TC ryo ku wa 24/11/2023 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu gushyiraho igipimo cy’umusoro wishyurwa kuri metero kare y’ubuso bw’ubutaka ryagennye ko ubutaka buri mu duce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali, ahagenewe inganda hasora, n’icyanya cy’imyidagaduro buzajya busora ‘hagati ya Frw 70  na Frw 80 kuri metero kare.’

Ahagenewe guturwa hazajya ‘hasora hagati ya 60 Frw na 80 Frw’ kuri metero kare, naho ubutaka buri muri santeri iciriritse y’Umujyi mu gace kagenewe ubucuruzi buzajya busora ‘hagati ya Frw 50 na Frw  70’  ahagenewe guturwa hazajya hasora ‘hagati ya Frw  40 na Frw 60  kuri metero kare.’

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubutaka buri mu duce tuvuzwe haruguru mu mijyi y’uturere igaragiye cyangwa yunganira uwa Kigali, bwo buzajya busoreshwa ‘hagati ya Frw 40 Frw na Frw  70 kuri metero kare.’

Mu nkengero z’umujyi bazajya basora ‘hagati ya Frw 20 Frw na Frw 50’ mu gihe ubutaka bwagenewe guturwamo buzajya busora ‘hagati ya Frw 10  na Frw 40.’

Ubutaka buri mu dusanteri n’ubukorerwaho ubucuruzi mu mijyi igaragiye n’iyunganira uwa  Kigali buzajya busoreshwa ‘hagati ya Frw 10 na Frw 20’ mu gihe ahantu h’icyaro ubutaka bwabo buzajya busora ‘hagati ya Frw 0 Frw na Frw 10 kuri metero kare.’

Ubutaka buri ahasigaye hose mu Rwanda, ni ukuvuga mu turere tw’ibyaro buzajya busoreshwa ‘hagati ya Frw  0  na Frw 20′ ahagenewe guturwa hasore ‘hagati ya Frw 0 Frw na Frw 5‘ mu gihe ahagenewe ubuhinzi n’ubworozi haba mu mijyi no mu byaro hose umusoro w’ubutaka uri ‘hagati ya Frw 0 Frw na Frw 0,4 kuri metero kare.’

Umusoro ku butaka uri ‘hagati y’amafaranga ya Frw 0 na Frw 80  kuri metero kare’ uvuye ku mafaranga ari ‘hagati ya Frw 0 na Frw 300  mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi’ ukaba wagabanutseho hafi gatatu.

- Advertisement -

Uwo ku butaka wari usanzweho wari warashyizweho mu mwaka wa 2020 wabarirwaga ‘hagati ya Frw 0 na Frw 300 kuri metero kare.’

Uduce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali(Central Business District) nitwo twari twarashyiriweho ibipimo fatizo by’umusoro kuko twasoreshwaga ‘hagati ya Frw  250 na Frw 300 kuri metero kare.’

Iteka rigena ibipimo fatizo n’ibishingirwaho ubutaka busoreshwa ryo mu mwaka wa 2020 ryagaragazaga ko ubutaka buri mu yindi mijyi y’Uturere igaragaza iterambere busoreshwa ‘hagati ya Frw  50 Frw na Frw 140  kuri metero kare.’

Minisiteri y’imari n’igenamigambi isaba abaturage barebwa n’imisoro yavuzwe haruguru kwitabira kongera gusoma neza amabwiriza agena ibipimo bishya by’imisoro yose ivugwa muri iyi nkuru kugira ngo bazayitange bayizi neza kandi batarengeje igihe.

Amategeko agenga imisoro mu Rwanda avuga ko kumenyekanisha umusoro ari ingenzi ariko bikaba akarusho iyo umusoreshwa yishyure umusoro asabwa mbere y’italiki ntarengwa kugira ngo yirinde amande n’ibindi bihano.

MINECOFIN yigije imbere italiki abasora bagomba kwishyuriraho umusoro uvugwa muri iri tangazo
TAGGED:featuredImisoroKigaliNdagijimanaUbukodeUbutakaUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Yajugunye Uruhinja Yari Akibaruka
Next Article Abasirikare 485 Ba Israel Bamaze Kugwa Mu Ntambara Na Hamas
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?