Rwanda Revenue Authority Mu Bigo ‘Bikomeje’ Guhombya Leta

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kiri ku rutonde rw’ibigo bya Leta biyihombya. Ibyo bigo uko ari WASAC, REG, UR, RRA n’Akarere ka Karongi, bimaze guhombya Leta arenga Miliyari Frw 2.

Iby’iki gihombo biteza Leta byaraye bitangajwe na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ubwo yagezaga ku Nteko ishinga  raporo y’imicungire y’abakozi ba Leta.

Muri yo harimo ko hakiri ibyuho byinshi bigituma Leta ihomba abakozi n’amafaranga biturutse ku micungire mibi y’ibigo byayo.

Mu myaka itanu ishize, ngo hari ibigo byahombeje Leta asaga Miliyari Frw 2.

- Advertisement -

Iriya raporo dufitiye Kopi  iri ku mapaji 106, igice kinini cyayo cyerekana uko umutungo wa Leta ucungwa mu bigo byayo, kikerekana ko hakiri ikibazo cy’uko ibigo bitakaza abakozi, bakabirega bakabitsinda bigasaba kwishyura indishyi zivanwa mu kigega cya Leta.

Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo  ishinzwe abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Barnabé niwe wagejeje ku Badepite ibikubiye muri iriya raporo.

Perezida w’agateganyo w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Barnabé

Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2021/2022 habaye impinduka nziza ugereranije n’imyaka yawubanjirije.

Impamvu ni uko ubujurire bw’abaregaga Leta bufite ishingiro bwavuye kuri 23.7% mu 2020/2021 bugera kuri 12.7% mu 2021/2022.

Ni ukuvuga igabanuka rya 11%.

Ubuyobozi bw’iriya Komisiyo buvuga ko igipimo cyo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Komisiyo cyarazamutse kiva kuri 96% mu mwaka wa 2020/2021 kigera kuri 99.3% mu mwaka wa 2021/2022.

Hagari aho ariko  mu mwaka wa 2019/2020 Leta yaciwe Frw 118,370,465 naho mu mwaka wa 2020/2021 icibwa Frw  47,368,883 Frw by’indishyi ku manza yaburanye ikazitsindwa.

Imanza Leta yatsinzwe zavuye kuri 92% zigera kuri 72.6% by’imanza zose yaburanye.

Icyakora hari ibigo bya Leta bimaze imyaka itanu nta mpinduka.

Ibyo bigo ni Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, REG, Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.

Hiyongeraho  n’Akarere ka Karongi.

Mbere y’uko iyi raporo yohererezwa Komisiyo zizayicukumbura mu mitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko, bamwe mu Badepite  n’Abasenateri bayitanzeho ibitekerezo biganisha ku gufasha Komisiyo n’izindi nzego bakorana kurushaho gushakira umuti ibibazo bitandukanye bikigaragara mu micungire y’abakozi ba Leta.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, ishingiye ku Itegeko N° 67/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.

Mu ngingo ya 27 iteganya ko ‘Komisiyo ishyikiriza buri mwaka Inteko Ishinga

Amategeko na Guverinoma gahunda na raporo z’ibikorwa byayo, mu gihe kitarenze amezi atatu (3) ya mbere y’umwaka ukurikiyeho’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version