Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda Revenue Yakuye Igihu Bivugwa Ko Hari Umusoro Mushya Ku Banyabirori
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Rwanda Revenue Yakuye Igihu Bivugwa Ko Hari Umusoro Mushya Ku Banyabirori

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 April 2025 11:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Jean Paulin Uwitonze Komiseri mukuru ushinzwe serivisi z’abasora n’itumanaho mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.
SHARE

Jean Paulin Uwitonze Komiseri mukuru ushinzwe serivisi z’abasora n’itumanaho mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro yabwiye Taarifa Rwanda ko abavuga ko hari umusoro mushya washyiriweho abategura ibirori bibeshya.

Avuga ko hasanzwe hariho uburyo bwo gusoresha abo bantu bitewe n’icyiciro cy’imikorere yabo.

Guhera kuri uyu wa Mbere mu masaha y’umugoroba, hari inyandiko yari yatambutse ku mbuga nkoranyambaga isa nigaragaza ko hari umusoro mushya washyizweho ku batanga serivisi zo gutiza abantu amahema y’ubukwe, abashyushyarugamba( Masters of Ceremonies, MC), abatanga indangururamajwi n’abandi banyabirori.

Barimo kandi abategura amafunguro cyangwa abakodesha indangururamajwi zifasha abaje mu nama, mu bukwe, mu mihango yo gushyingura, mu kwamamaza abakandida, mu biterane bya Gikirisitu n’abandi bategura amahuriro nk’ayo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amakuru yo gusora kw’ibyo byiciro agisohoka, yafashwe na benshi nk’aho ari mashya.

Ibi ngo ni ibintu bisanzwe bisorerwa muri Rwanda Revenue Authority.

Bibwiraga ko ari umusoro mushya ariko nk’uko umucuruzi witwa Baza yabwiye Taarifa Rwanda, ni umusoro usanzwe witwa TVA ubarwa hashingiwe ku cyinjijwe.

Ati: “Ni ibintu bisanzwe, dusora TVA dukoresheje Irembo, bikabarwa bishingiye kuyinjijwe”.

Komiseri Jean Paulin Uwitonze yavuze ko abantu batagomba gufata iyo nyandiko nk’aho ari itangazo rya Rwanda Revenue Authority.

Ati: “Icya mbere ni uko ariya makuru asanzwe  ahanahanwa hagati y’abakozi ba RRA n’abakora mu cyiciro cy’ibirori muri rusange. Abantu batanga serivisi zibyara inyungu muri icyo cyiciro bagomba kuba banditswe ku musoro. Twe tugomba kubimenya tukamenya niba abanditswe bose bamenyekanisha neza uwo musoro bakawishyurira igihe”.

- Advertisement -

Yemeza ko abatangaje ririya tangazo ari abatari basanzwe bazi ko ibyo bikorwa, bityo bakabyita ‘umusoro mushya waje’.

Abasora muri iki cyiciro, bagomba kuba bazwi kandi, nk’uko Uwitonze abivuga, ntibasora kimwe kuko biterwa n’imikorere yabo.

Avuga ko hari abashobora gusora bitewe n’uko bafite ikigo gitanga serivisi runaka urugero nko kuba umushyushyarugamba( MC), hakaba undi wabikora ku giti cye nk’akazi yiyemeje kamutunze, hakaba n’undi wabikora nk’akazi kiyongera ku kandi asanganywe.

Bose barasora ariko bagasora ingano itandukanye bitewe n’ibyo buri wese yinjiza n’uko yiyandikishije ku rutonde rw’abasora.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko abo bose bagomba kureba niba bariyandikishije ku musoro kandi kikabasaba kuwusorera igihe cyagenwe n’Itegeko rigenga imisoro n’amahoro mu Rwanda.

TAGGED:AmahorofeaturedIbiroriIgihuguImisoroItangazoUwitonze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iraq: Umuyaga Urimo Ibihumanya Washyize Mu Kaga Ubuzima Bw’Abantu 1000
Next Article U Rwanda Ruzakira Imikino Y’igikombe Cya Afurika Muri Basket Y’Abatarengeje Imyaka 16
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?