Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ubumenyi Bw’Icyongereza Mu Barimu Buracagase
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Rwanda: Ubumenyi Bw’Icyongereza Mu Barimu Buracagase

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 June 2025 7:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Icyongereza ni ururimi rukoreshwa mu burezi no mu nzego za Leta mu Rwanda.
SHARE

Kuba isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’Uburezi ryarasanze abigisha mu mashuri yisumbuye bangana na 45% gusa ari bo bafite ubumenyi ‘buhagije mu Cyongereza’  ni ikindi kintu kibangamiye ireme ry’uburezi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose niwe wabitangarije mu Nama ku ishusho y’uburezi mu Rwanda yateranye kuri uyu wa 20 Kamena 2025.

Abayitabiriye n’abandi bakora mu burezi batangajwe n’uwo mubare, biyemeza ko ukwiye kuzamurwa, abarimu bigisha muri iki cyiciro cyuburezi bakazamuka bakagera kuri 80% bitarenze umwaka wa 2028/29.

Abo barimu barimwo n’ abigisha mu mashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyi ngiro.

Baguma yabwiye abandi bari muri iyo nama  ko abarimu bo mu mashuri yisumbuye na TVET bari ku rugero rushyitse mu bumenyi bw’Icyongereza ari 45%, bavuye kuri 38% mu 2024/25..

Rose Baguma.

Ati: “Turashaka ko byibuza tuzamura uru rwego kuko murabizi ko Icyongereza ari cyo dukoresha nk’ururimi twigishirizamo. Yaba ku banyeshuri, yaba no ku barimu, Icyongereza ni ikintu gikomeye cyane. Tuzahugura abarimu kugira ngo byibuze bazamure urwego  muri aya masomo.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph nawe avuga ko ibyo bikwiye.

Asanga, by’umwihariko, hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwiga no kumenya neza indimi, by’umwihariko Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo mu Rwanda, abarimu barukagiraho ubumenyi buhagije kuko ari byo bizafasha n’abo bigisha.

Ati: “Iyo wigisha mu Cyongereza, n’iyo wigisha imibare, ukaba utumva Icyongereza neza kandi ari cyo wigishamo, iyo mibare wigisha abo bana ntibageramo neza bakagira ikibazo. Rero ni ngombwa ko abarimu tubafasha kugira ngo urwo rurimi bigishamo barwumve”.

Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana.

Ingamba za Guverinoma kuri iki kibazo…

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard aherutse kubwira Inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko hari ingamba Guverinoma yashyizeho mu gukemura ikibazo cy’abarimu badafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.

Imwe muri zo ni uko u Rwanda rwavanye abarimu muri Zimbabwe rurabahemba ngo bigishe bagenzi babo Icyongereza, bazamure urwego bakiziho.

Ngirente ati: “Mwumvise ko twazanye abarimu bo muri Zimbabwe n’ubu turashaka kuzana abandi. Buriya abenshi mubo twazanye ni abigisha Icyongereza mu mashuri yigisha uburezi kugira ngo abarezi bazabe bavuga kandi bandika Icyongereza neza.”

Hejuru yabo, hari gahunda Leta ifite yo gutanga imyaka ibiri ku barimu bari mu kazi bakiga Icyongereza, hanyuma bagakora ikizami ugitsinze akaguma mu bwarimu, utagitsinze bikaba bigaragara ko noneho adashobora kuguma mu bwarimu kuko azaba adashoboye kwigisha mu rurimi rwo kwigishamo.

Bivuze ko hari umubare w’abarimu bazavanwa mu kazi kubera kutamenya Icyongereza neza.

Iteka rya Minisitiri Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 12, Ugushyingo, 2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze riteganya ko ikizamini cy’akazi ku mwarimu gikorwa mu Cyongereza nk’ururimi rwo kwigishamo, yaba yigisha urundi rurimi kigakorwa muri urwo ashaka kwigisha.

Ingingo ya 10 yaryo irimo igika kivuga ko “Umukandida w’umwarimu akora kandi ikizamini cy’Icyongereza nk’ururimi rukoreshwa mu burezi. Umukandida utsinzwe ntahabwa akazi.”

Riteganya ko kugira ngo umwarimu azamurwe mu ntera ari uko afite uruhushya rwo kwigisha rutangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano akaba afite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu bijyanye no kwigisha cyangwa amaze imyaka itatu y’uburambe mu ntera arimo.

Asabwa kuba yaratsinze ‘isuzumabumenyi ry’Icyongereza rikorwa buri myaka itatu’ hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; kandi yaratsinze isuzuma rirangiza amahugurwa nyongerabushobozi hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.

Ingingo ya 46 itegeka ko umwarimu utsinzwe Icyongereza inshuro ebyiri mu masuzuma azajya yirukanwa mu kazi.

TAGGED:AbarimuBagumafeaturedIcyongerezaIremeNgirenteUburezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Urukiko Rurinda Itegeko Nshinga Rwemeje Ibiherutse Kuva Mu Matora
Next Article Uganda Igiye Kwagura Ibikorwa Bya Gisirikare Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?