Kuba isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’Uburezi ryarasanze abigisha mu mashuri yisumbuye bangana na 45% gusa ari bo bafite ubumenyi ‘buhagije mu Cyongereza’ ni ikindi kintu kibangamiye ireme ry’uburezi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose niwe wabitangarije mu Nama ku ishusho y’uburezi mu Rwanda yateranye kuri uyu wa 20 Kamena 2025.
Abayitabiriye n’abandi bakora mu burezi batangajwe n’uwo mubare, biyemeza ko ukwiye kuzamurwa, abarimu bigisha muri iki cyiciro cyuburezi bakazamuka bakagera kuri 80% bitarenze umwaka wa 2028/29.
Abo barimu barimwo n’ abigisha mu mashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyi ngiro.
Baguma yabwiye abandi bari muri iyo nama ko abarimu bo mu mashuri yisumbuye na TVET bari ku rugero rushyitse mu bumenyi bw’Icyongereza ari 45%, bavuye kuri 38% mu 2024/25..
Ati: “Turashaka ko byibuza tuzamura uru rwego kuko murabizi ko Icyongereza ari cyo dukoresha nk’ururimi twigishirizamo. Yaba ku banyeshuri, yaba no ku barimu, Icyongereza ni ikintu gikomeye cyane. Tuzahugura abarimu kugira ngo byibuze bazamure urwego muri aya masomo.”
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph nawe avuga ko ibyo bikwiye.
Asanga, by’umwihariko, hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwiga no kumenya neza indimi, by’umwihariko Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo mu Rwanda, abarimu barukagiraho ubumenyi buhagije kuko ari byo bizafasha n’abo bigisha.
Ati: “Iyo wigisha mu Cyongereza, n’iyo wigisha imibare, ukaba utumva Icyongereza neza kandi ari cyo wigishamo, iyo mibare wigisha abo bana ntibageramo neza bakagira ikibazo. Rero ni ngombwa ko abarimu tubafasha kugira ngo urwo rurimi bigishamo barwumve”.
Ingamba za Guverinoma kuri iki kibazo…
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard aherutse kubwira Inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko hari ingamba Guverinoma yashyizeho mu gukemura ikibazo cy’abarimu badafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.
Imwe muri zo ni uko u Rwanda rwavanye abarimu muri Zimbabwe rurabahemba ngo bigishe bagenzi babo Icyongereza, bazamure urwego bakiziho.
Ngirente ati: “Mwumvise ko twazanye abarimu bo muri Zimbabwe n’ubu turashaka kuzana abandi. Buriya abenshi mubo twazanye ni abigisha Icyongereza mu mashuri yigisha uburezi kugira ngo abarezi bazabe bavuga kandi bandika Icyongereza neza.”
Hejuru yabo, hari gahunda Leta ifite yo gutanga imyaka ibiri ku barimu bari mu kazi bakiga Icyongereza, hanyuma bagakora ikizami ugitsinze akaguma mu bwarimu, utagitsinze bikaba bigaragara ko noneho adashobora kuguma mu bwarimu kuko azaba adashoboye kwigisha mu rurimi rwo kwigishamo.
Bivuze ko hari umubare w’abarimu bazavanwa mu kazi kubera kutamenya Icyongereza neza.
Iteka rya Minisitiri Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 12, Ugushyingo, 2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze riteganya ko ikizamini cy’akazi ku mwarimu gikorwa mu Cyongereza nk’ururimi rwo kwigishamo, yaba yigisha urundi rurimi kigakorwa muri urwo ashaka kwigisha.
Ingingo ya 10 yaryo irimo igika kivuga ko “Umukandida w’umwarimu akora kandi ikizamini cy’Icyongereza nk’ururimi rukoreshwa mu burezi. Umukandida utsinzwe ntahabwa akazi.”
Riteganya ko kugira ngo umwarimu azamurwe mu ntera ari uko afite uruhushya rwo kwigisha rutangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano akaba afite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu bijyanye no kwigisha cyangwa amaze imyaka itatu y’uburambe mu ntera arimo.
Asabwa kuba yaratsinze ‘isuzumabumenyi ry’Icyongereza rikorwa buri myaka itatu’ hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; kandi yaratsinze isuzuma rirangiza amahugurwa nyongerabushobozi hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.
Ingingo ya 46 itegeka ko umwarimu utsinzwe Icyongereza inshuro ebyiri mu masuzuma azajya yirukanwa mu kazi.