Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ubworozi Bw’Amafi Bwashyizwe Mu Bwishingizi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Ubworozi Bw’Amafi Bwashyizwe Mu Bwishingizi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2023 8:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasanze ari ngombwa ko ubworozi bw’amafi bushyirwa mu bwishingizi kugira ngo bwongerwemo ishoramari bityo ibiyaga by’u Rwanda bibyazwe ‘umusaruro ukwiye.’

Aborozi b’amafi mu Rwanda  bahangayikishwaga n’uko amafi atishingirwaga kandi ubworozi bwayo butanga umusaruro.

Ishoramari ryari risanzwe mu Rwanda ryakoraga no mu rwego rwo gushaka icyororo binyuze ku magi y’amafi kugeza ku mafi makuru yo kororwa cyangwa gusarurwa akajyanywa ku isoko.

Imibare ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko mu mwaka wa 2021/2022 umusaruro w’amafi ungana na toni miliyoni 43.560.

Iyo Leta iza kuba yarashyizemo nkunganire  hakiri kare, birashoboka ko uwo musaruro uba ari mwinshi kurushaho.

Ni ubworozi muri rusange buhura n’ibibazo byinshi, bityo bigakumira abashoramari.

Nyuma yo kubikorera inyigo, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasanze gushyiraho ubwishingizi muri ubu buhinzi ntacyo byabangamira igenamigambi ahubwo bwazafasha u Rwanda kongera umusaruro w’amafi.

Amafi ari mu matungo atanga intungamubiri nyinshi kandi inyama zayo ntiziteza ibibazo by’ubuzima umuntu uzikunda.

Niyo mpamvu guhera muri Mutarama, 2023, amafi nayo yemerewe gushyirwa mu bwishingizi.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro, Octave Nshimiyimana yabwiye RBA ko kongera umubare w’ibihingwa n’amatungo byishingirwa harimo n’amafi bizongera abashoramari mu buhinzi n’ubworozi.

Kugeza ubu ibigo bitanu nibyo bisanzwe bitanga service z’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.

Muri byo niho Leta inyuza ‘nkunganire’ igenerwa abaturage kugira ngo bizorohe igihe bizaba ngombwa ko umuhinzi cyangwa umworozi agobokwa.

Muri Mata, 2019 nibwo mu Rwanda hatangijwe gahunda ya ‘Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi’.

Abantu 513, 000 nibo Leta imaze guha ‘nkunganire’ ya Miliyari Frw1.7 naho Miliyari Frw 4.246 zatanzwe muri gahunda yo kugoboka abahuye n’ibibazo byaturutse ku mwuga w’ubuhinzi cyangwa uw’ubworozi.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi isaba ibigo bitanga ubwishingizi kujya bigeza amafaranga ku bayagenewe ku gihe ntibibasiragize.

Umusaruro w’amafi wo  wavuye kuri toni 28.705 zo mu 2017 ugera kuri toni 36.047 mu 2021, bihwanye n’ubwiyongere bwa 26%.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente niwe uherutse kubitangariza abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ubwo yabagezagaho Politiki ya Leta y’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Hari muri Mata, 2022.

TAGGED:AmafifeaturedLetaMinisiteriNgirenteNkunganireUbuhinziUbworozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Yishe Abagize Umuryango We Bose Nawe Ariyahura
Next Article Inteko Ishinga Amategeko Y’Amerika Yabonye Umuyobozi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?