Umwe mu bacuruza ibyuma by’ikoranabuhanga mu Murenge wa Kimironko mu Karere k Gasabo witwa Annualite Ingabirezimana avuga ko amabwiriza yasohowe mu igazeti ya Leta y’uko bitarenze amezi atatu buri wese ucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga agomba kuba abifitiye icyemezo azatuma bizwerwa n’abaguzi.
Mu igazeti ya Leta hasohotsemo amabwiriza avuga ko bitarenze amezi atatu, buri mucuruzi w’ibyuma by’ikoranabuhanga agomba kuba afite icyemezo yahawe n’inzego bireba.
Urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) nirwo rusabwa iki cyemezo.
Intego ngo ni uguca abajura b’ibikoresho by’ikoranabuhanga babigurishaga babyita ko ari umwimerere kandi atari byo cyangwa se barabyibye.
Ibikoresho birebwa n’aya mabwiriza ni iby’ikoranabuhanga birimo telefoni, televiziyo, mudasobwa ndetse n’ibindi ni bimwe bikunze kwibwa bikagurishwa mu bacuruzi hirya no hino.
Mu igazeti ya Leta ya tariki 11 Nyakanga, 2022 ya RICA agenda uko ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga bugomba gukorwa.
Avuga ko umuntu ushaka gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe agomba gusaba uruhushya .
Ushaka uru ruhushya ashyikiriza iki kigo inyandiko zirimo kopi y’icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi cyatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha, inyemezabwishyu y’amafaranga y’ubusabe bw’uruhushya, inyandiko igaragaza urutonde rw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ucuruza asanganywe mu bubiko cyangwa aho acururiza.
Iyo aruhawe, urwo ruhushya ruba rufite agaciro k’imyaka ibiri ariko ishobora kongerwa.
Abisaba hasigaye nibura amezi atatu kugira ngo uruhushya yari asanganywe rurangire.
Aya mabwiriza anavuga ko ucuruza agenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ya IEC 60950-1.
Mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.
Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha ugaragaza amazina; kopi y’indangamuntu, pasiporo, cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi; aho atuye; inomero ya telefoni n’ibindi.
Aya mabwiriza anavuga ko ucuruza agomba kugirana amasezerano y’ubugure n’ugurisha ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe. Amasezerano y’ubugure agaragaza ko igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe kigiye kugurishwa gikora neza icyo cyagenewe.
Abasanzwe bacuruza bagomba kuba bafite uruhushya mu gihe kitarenze amezi atatu (3) uhereye igihe aya mabwiriza atangiriye gukurikizwa.
Umucuruzi twavuze haruguru witwa Ingabirezimana Annualite avuga ko kugira uruhushya nka ruriya bizatuma bizerwa n’abaguzi kuko bazaba bazi ko urufite ari umuntu wemewe muri Leta bityo bamugurire batagononwa cyangwa ngo babikore bafite urwicyekwe.