Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Utubyiniro Twongererewe Amasaha Yo Guceza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Rwanda: Utubyiniro Twongererewe Amasaha Yo Guceza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 December 2024 7:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyatangaje ko,  mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru irangiza n’itangira umwaka, ahabera imyidagaduro harimo amahoteli, utubari, utubyiniro na za resitora, bemerewe gukora kugeza bucyeye ariko muri ‘weekend gusa’.

RDB yasohoye itangazo kuri uyu wa Kabiri tariki 10, Ukuboza, 2024, rigira riti: “ Ibikorwa birimo amahoteli, utubari, resitora n’utubyiniro byemerewe gukora kugeza saa Munani zo mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, naho kuva ku wa Gatanu mu mpera z’icyumweru, no mu minsi y’ikiruhuko bigakora amasaha yose.”

Itangazo rya RDB ryashyinywe n’Umuyobozi Mukuru, Francis Gatare, rivuga ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva kuri uyu wa 10, Ukuboza, 2024 kugeza tariki 5, Mutarama, 2025.

N’ubwo byemewe ko baceza bagakesha, abafite utubyiniro basabwe kugenzura niba urusaku rutarenga aho bidagadurira rukabangamira abaruhutse.

Ni amabwiriza areba n’abateganya ibirori mu ngo.

Buri wese asabwa kwigenzura ariko n’inzego ngo zizabugenzura, zirebe ko nta bazabangamira abandi bitwikiriye ko byemewe ko mu mpera z’Icyumweru bemerewe gukesha.

RDB kandi yibukije ibirebana no kunywa ibisembuye, igira iti:“Ntibyemewe guha ibinyobwa bisembuye abatarageza ku myaka 18. Umuntu bigaragara ko yasinze ntagomba guhabwa ibinyobwa bisembuye”.

Itangazo rya RDB kuri iyo ngingo

Noheli y’umwaka wa 2024 izaba ari ku wa Gatatu n’aho umunsi wo gutanga impano bita Boxing Day ube ku wa Kane tariki 26, Ukuboza.

Ubunani buzaba ari kuwa Gatatu tariki 01, Mutarama, 2025 n’aho umunsi ukurikira w’ikiruhuko ube bucyeye bw’aho.

TAGGED:GatareImyidagaduroNoheliRDBUbunani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Akamaro Ko Kubika Ibiribwa Ahatekanye
Next Article Uhagarariye u Rwanda Muri UN Yongeye Gushinja DRC Gukorana Na FDLR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?