RwandAir Igiye Gutangiza Ingendo Zijya Muri Zanzibar

Ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandAir, kigiye gutangiza ingendo hagati ya Kigali na Zanzibar, zitezweho kongerera imbaraga urwego rw’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.

Iyi gahunda yaganiriweho kuri uyu wa Gatatu hagati ya ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba na Perezida wa Zanzibar Dr. Hussein Ali Mwinyi.

Ni umunsi Perezida Mwinyi yakiriyeho ba ambasaderi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania na Zanzibar, barimo Mubarak Mohammed Alsehaijan wa Kuwait, Regina Hess w’u Budage na Moustafa Khataw wa Slovakia.

Ibiro bya Perezida wa Zanzibar byatangaje ko mu byibanzweho mu biganiro bya Ambasaderi Karamba na Perezida Mwinyi, harimo ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ibijyanye n’ingendo z’indege.

- Advertisement -

Bikomeza biti “Muri ibyo biganiro, Ambasaderi Karamba yamenyesheje Nyakubahwa Perezida gahunda y’ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandAir, yo gutangiza ingendo zacyo hagati ya Kigali na Zanzibar kugeza hagati mu mwaka wa 2022, gahunda izongerera imbaraga urwego rw’ubukerarugendo hagati y’u Rwanda na Zanzibar.”

Byanatangaje ko Ambasaderi Karamba yagejeje kuri Perezida Mwinyi icyifuzo cy’ubufatanye hagati y’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ishoramari Muri Zanzibar (ZIPA) n’Urwego rw’Itermbere mu Rwanda (RDB), mu bijyanye no kunoza ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha abayobozi muri ZIPA bazagirira uruzinduko mu Rwanda.

RwandAir ikoresheje indege 12, isanzwe igana mu byerekezo 25 byo mu bihugu 21 byo muri Afurika, u Burayi, Uburasirazuba bwo hagati na Aziya.

Iheruka gutangaza ubufatanye na Qatar Airways, buzatuma abagenzi bayo boroherwa no kugana mu byerekezo byinshi kurushaho.

Isanzwe ikorera ngendo muri Tanzania, ariko ntabwo zageraga muri Zanzibar.

Ambasaderi Karamba yagiranye ibiganiro na Perezida Mwinyi
Ibi biganiro byibanze ku nzego z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi
Aba bayobozi bafata ifoto y’urwibutso
Amb. Karamba asinya mu gitabo cy’abashyitsi

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version