Umuyobozi Wa Polisi Ya Lesotho Yanyuzwe n’Imyitozo y’Abapolisi B’u Rwanda

Commissioner of Police Holomo Molibeli yasuye aho abapolisi b’u Rwanda batorezwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yajyaga yumva ibigwi byabo akifuza kureba aho bitoreza.

Yeretswe ibice bitandukanye bigize ishuri ry’amahugurwa ariko cyane cyane ahatangirwa imyitozo yo kumasha n’aho abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro batorezwa.

Aho hose habaga hari abapolisi basubiragamo uko iriya myitozo ikorwa.

Commissioner of Police Holomo Molibeli yagize ati “Najyaga numva mu itangazamakuru n’ahandi hatandukanye abantu baganira ku bigwi bya Polisi y’u Rwanda, nanjyaga numva ukuntu bavugwaho ubunyamwuga, ikinyabupfura n’umurava bikantera amatsiko yo kubasura.”

- Advertisement -

“Uyu munsi njye n’intumwa turi kumwe twagize amahirwe yo gusura ahatangirwa imyitozo itandukanye harimo n’abitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.”

Yunzemo ko amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye na Polisi ya Lesotho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama, 2021 akubiyemo n’ibiyanye no guhanahana ubumenyi binyuze mu mahugurwa.

Ngo hari icyo azafasha impande zombi.

Commissioner of Police Robert Niyonshuti uyobora Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari, yashimiye bariya bashyitsi basuye  ikigo ayobora, ababwira ko kungurana ubumenyi ari ingenzi ku bantu bahuje umwuga.

Ati “Uru ruzinduko rwanyu rufite agaciro gakomeye kandi amasezerano y’ubufatanye mwasinyanye na Polisi y’u Rwanda ni ingenzi cyane. Azadufasha kungurana ubumenyi mu bapolisi bacu nk’uko mwaje gusura iri shuri ritanga amahugurwa atandukanye ku bapolisi.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama, 2021 nibwo Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yatangiye gusura Polisi y’u Rwanda.

Incamake kuri Polisi ya Lesotho:

Mu magambo arambuye y’Icyongereza, Polisi y’ubwami bwa Lesotho yitwa Lesotho Mounted Police Service (LMPS).

Yashinzwe mu mwaka wa 1872, icyo gihe ikaba yari ifite abapolisi 110.

Mu mwaka wa 1878 nibwo yahawe uburenganzira bwo gushyiraho amapeti y’abari bayigize, ibuhabwa n’Abongereza bakolonizaga kiriya gihugu.

Icyo gihe yitwaraga nk’igisirikare kurusha ko yari Polisi y’abaturage.

Mu mwaka wa 1958, Abongereza barayivuguruye bayiha imyitwarire n’ubumenyi bigenewe abapolisi.

Mu mizo ya mbere, Polisi ya Lesotho yitwaga Basutoland Mounted Police, Basuto bukaba bwari ubwami bwayaboraga ahari Lesotho y’ubu.

Ishuri rya Polisi ya Lesotho, The national Police Training College (P.T.C) ryafunguwe bwa mbere mu mwaka wa 1946.

Abaryigamo bwa mbere baba bagomba kumara amezi 13 batozwa. Bagomba kuba bafite hagati y’imyaka 18 n’imyaka 30 y’amavuko.

Abakobwa batangiye kwemererwa kuba abapolisi ba Lesotho guhera mu mwaka wa 1970.

Commissioner of Police Holomo Molibeli yakirwa ku ishuri i Gishari

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version