Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RwandAir Igiye Gutangiza Ingendo Zijya Muri Zanzibar
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

RwandAir Igiye Gutangiza Ingendo Zijya Muri Zanzibar

admin
Last updated: 26 August 2021 8:51 am
admin
Share
SHARE

Ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandAir, kigiye gutangiza ingendo hagati ya Kigali na Zanzibar, zitezweho kongerera imbaraga urwego rw’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.

Iyi gahunda yaganiriweho kuri uyu wa Gatatu hagati ya ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba na Perezida wa Zanzibar Dr. Hussein Ali Mwinyi.

Ni umunsi Perezida Mwinyi yakiriyeho ba ambasaderi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania na Zanzibar, barimo Mubarak Mohammed Alsehaijan wa Kuwait, Regina Hess w’u Budage na Moustafa Khataw wa Slovakia.

Ibiro bya Perezida wa Zanzibar byatangaje ko mu byibanzweho mu biganiro bya Ambasaderi Karamba na Perezida Mwinyi, harimo ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ibijyanye n’ingendo z’indege.

Bikomeza biti “Muri ibyo biganiro, Ambasaderi Karamba yamenyesheje Nyakubahwa Perezida gahunda y’ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandAir, yo gutangiza ingendo zacyo hagati ya Kigali na Zanzibar kugeza hagati mu mwaka wa 2022, gahunda izongerera imbaraga urwego rw’ubukerarugendo hagati y’u Rwanda na Zanzibar.”

Byanatangaje ko Ambasaderi Karamba yagejeje kuri Perezida Mwinyi icyifuzo cy’ubufatanye hagati y’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ishoramari Muri Zanzibar (ZIPA) n’Urwego rw’Itermbere mu Rwanda (RDB), mu bijyanye no kunoza ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha abayobozi muri ZIPA bazagirira uruzinduko mu Rwanda.

RwandAir ikoresheje indege 12, isanzwe igana mu byerekezo 25 byo mu bihugu 21 byo muri Afurika, u Burayi, Uburasirazuba bwo hagati na Aziya.

Iheruka gutangaza ubufatanye na Qatar Airways, buzatuma abagenzi bayo boroherwa no kugana mu byerekezo byinshi kurushaho.

Isanzwe ikorera ngendo muri Tanzania, ariko ntabwo zageraga muri Zanzibar.

Ambasaderi Karamba yagiranye ibiganiro na Perezida Mwinyi
Ibi biganiro byibanze ku nzego z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi
Aba bayobozi bafata ifoto y’urwibutso
Amb. Karamba asinya mu gitabo cy’abashyitsi

 

TAGGED:Charles KarambafeaturedRDBZanzibar
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Gukingira COVID-19 Byongerewe Imbaraga Mu Turere 18
Next Article Umuyobozi Wa Polisi Ya Lesotho Yanyuzwe n’Imyitozo y’Abapolisi B’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?