RwandAir Yabaye Ikigo Cy’Indege Cya Mbere Muri Afurika Gikingije Abakozi Bose Covid-19

Ikigo cy’Indege cy’u Rwanda, RwandAir, cyabaye icya mbere muri Afurika gikingije abakozi bose icyorezo cya COVID-19, mu ntego zo kuba ikigo gikora ingendo zitekanye kurusha izindi kuri uyu mugabane.

Gukingira abakozi ba RwandAir byatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi, hakingirwa abakozi bose baba abatanga serivisi zisanzwe n’abakora mu ndege.

Icyo kigo cyatangaje ko n’abakozi bo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali RwandAir ikoreraho bakingiwe, ku buryo abagenzi bazaba bizeye ko banyura ahantu hatekanye.

Ni gahunda yagezweho mu gihe iki kigo giheruka no gutangaza ko guhera muri Mata kizaba icya mbere muri Afurika mu gukoresha, mu buryo bw’igerageza, ikoranabuhanga rigezweho mu ngendo z’indege rizwi nka IATA Travel Pass.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko gahunda y’u Rwanda yo gutanga inkingo za COVID-19 ziheruka kwakirwa, mu bahawe umwihariko harimo n’abakozi bayo.

Ati “Gahunda y’ikingira yateguwe mu buryo tubasha gutanga uburyo bw’ingendo butekanye kandi bwizewe, haba mu kirere ndetse no ku butaka.”

RwandAir ni ikigo cy’indege gikomeje gutera imbere, aho ubu cyifashishije indege 12 gikora ingendo mu byerekezo 25 mu bihugu 21 byo mri Afurika, u Burayi, Uburasirazuba bwo hagati na Aziya.

Kugeza kuri uyu wa Mbere abantu bari bamaze gukingirwa mu Rwanda bari 338.544, bahawe urukingo rwa mbere muri ebyiri bazahabwa. Harimo kwifashishwa inkingo za Pfizer/BioNTech na AstraZeneca/Oxford.

Abamaze guhabwa urukingo rwa mbere ni hafi 5% by’Abanyarwanda bose leta yifuza guha inkingo za COVID-19 mu buryo bw’ibanze.

Abakozi ba RwandAir bose bakingiwe COVID-19
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version