Rwanyindo Fanfan Yiyemeje Gufasha Urubyiruko Rw’Afurika Kubona Akazi

Fanfan Kayirangwa Rwanyindo wahoze ari Minisitiri w’abakozi  n’umurimo muri Guverinoma y’u Rwanda yaraye ahererekanyije inyandiko n’uwo yasimbuye mu nshingano nshya mu Muryango mpuzamahanga uharanira inyungu z’abakozi, akaba agiye kuba Umuyobozi wawo wungirije ushinzwe abakozi.

Yatangaje ko azakora uko ashoboye agaha urubyiruko amahirwe yo kubona akazi kuko iyo rutakabonye, bituma rujya hanze y’Afurika kukahasha, akenshi rukanakabura.

Muri video yacishije kuri X, yagize ati: “ Nishimiye gukorana n’abagize Umuryango mpuzamahanga uharanira inyungu z’abakozi, ILO, nk’umuyobozi ushinzwe ishami ry’Afurika. Muri aka kazi nzakomereza aho mugenzi wanjye yari agejeje kandi nzaharanira ko abakozi bo kuri uyu mugabane bakora baguwe neza.”

Uyu munyamategeko avuga ko azakorana n’abandi bafatanyabbkorwa b’Afurika cyane cyane za Guverinoma cyangwa abandi batanga imirimo.

- Advertisement -

Yunzemo ko n’ubwo Afurika ifite ibibazo ariko ifite n’ibisubizo, aha akaba ari ho avuga ko azibanda mu gushaka uko abakozi ba Afurika batera imbere, urubyiruko rukabona akazi.

Ubusanzwe Fanfan afite impamyabumenyi mu by’amategeko yabonye mu mwaka wa 1997 ayikuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2010 yabonye indi ihanitse mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo yitwa University of the Witwatersrand.

Mbere y’umwaka wa 2004, Rwanyindo Kayirangwa yakoraga mu bigo by’imari.

Hagati y’umwaka wa 1998 n’umwaka wa  2004, yabaye umujyanama mu by’imari n’amategeko mu cyahoze ari BCR( Banque Commerciale du Rwanda) iyi ikaba yaraje kugurwa na I&M Bank Rwanda Limited.

Hagati ya 2004 na 2007 yakoze mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda, ndetse mu mwaka wa 2004 akora mu Rukiko rukuru.

Mu mwaka wa 2013 Rwanyingo Kayirangwa Fanfan yabaye Perezida wungirije w’Urukiko rukuru rw’ubucuruzi, akazi yakoze kugeza mu mwaka wa 2013.

Taliki 31, Kanama, 2017 nibwo Inama y’Abaminisitiri yamugize Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo asimbuye Judith Uwizeye usigaye ari Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version