Sadate Ati: “ Itongo Ry’Iwacu Rinyibutsa Ubunyamaswa Bw’Abantu’

Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports aherutse gusura itongo ry’aho iwabo bahoze batuye. Avuga ko rimwibutsa ko ‘inyamaswa mbi ari umuntu.’ Sadate akomoka ku Mayaga.

Ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ati: “Nkiri muto mu MAYAGA aho mvuka hari hakiri Intare, Ingwe, Inzoka, Impyisi, Imihari ni zindi nyamara. Gusa icyantangaje ni ukuntu izi nyamaswa zatubaniye neza kurusha Abantu muri 1994. Iyo ndebye Itongo ry’iwacu, nkibuka ababyeyi n’abavandimwe ndushaho gusobanukirwa Inyamaswa mbi.”

Agace k’Amayaga aho Sadate Munyakazi akomoka hahoze ari agace kari gatuwe n’Abatutsi benshi.

 Muri  Jenoside yakorewe yakorewe Abatutsi, habereye ubwicanyi bukomeye kandi bwagizwemo uruhare n’Abarundi b’Abahutu bari baravuye iwabo muri 1993 bahungira mu Rwanda.

- Advertisement -
Munyakazi Sadate akiri umwana. Iwabo ubu habaye itongo

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Amayaga n’ahitwa Kinazi bavuga ko Abarundi bamwe bishe Abatutsi barabarya!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version