U Rwanda Mu Biganiro Bya Nyuma Na Qatar Airways Ku Migabane Muri RwandAir

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko RwandAir iri mu biganiro bya nyuma na Qatar Airways, mbere y’uko icyo kigo gikomeye mu by’indege ku isi kigura imigabane mu kigo cy’indege cy’u Rwanda.

Ni igikorwa cyitezweho kongerera imbaraga ubukerarugendo mu Rwanda n’ubucuruzi muri rusange, ibikorwa byagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya COVID-19.

Muri Gashyantare umwaka ushize nibwo Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro na RwandaAir, hagamijwe kugura 49% by’imigabane muri iki kigo gikomeje kwaguka uko bwije n’uko bukeye.

Ni imikoranire izatuma RwandAir irushaho guhangana ku isoko ry’ubwikorezi no kwirinda ibibazo nk’ibigenda biba ku bigo byahoze bikomeye kuri iri soko nka Kenya Airways na South African Airways.

- Advertisement -

Mu kiganiro na Africa Report/Jeune Afrique, Ndagijimana yakomeje ati “Turi mu biganiro bya nyuma, ikigo kizaba gikomeye kinafite indege nyinshi n’ubushobozi bwisumbuye kurushaho.”

Gusa yirinze gutangaza itariki amasezerano azashyirirwaho umukono, avuga ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuba umunyamigabane munini muri icyo kigo.

Ibiganiro muri RwandAir bikomeje mu gihe mu Ukukoza 2019 Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways basinye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari mu kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Ni imikoranire igizwe n’amasezerano atatu yo kubaka, kugira mu nshingano no kubyaza umusaruro iki kibuga kizaba gifite imiterere igezweho.

Ni amasezerano yahaye Qatar Airways 60% muri uyu mushinga wose hamwe ufite agaciro ka miliyari $1.3.

Iki kibuga kirimo kubakwa mu Bugesera kizaba cyakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka. Ni mu gihe Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe cyo cyakira abagenzi miliyoni imwe ku mwaka.

Muri iki gihe cya COVID-19 ibintu ntabwo bimeze neza ku rwego rw’ubwikorezi bw’indege, aho ingendo nyinshi zagiye zihagarara ndetse imipaka y’ibihugu igafungwa mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Guverinoma iheruka kwemeza ko igiye gushora miliyari 145 Frw muri RwandAir mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, zivuye kuri miliyari 122 Frw mu mwaka wari wabanje.

Ndagijimana yavuze ko nubwo urwego rw’ubwikorezi rwahungabanye RwandAir ikaba idatanga inyungu, itanga umusanzu mu iterambere ry’izindi nzego.

Yakomeje ati “Ariko ifasha mu bucuruzi, mu kohereza mu mahanga ibikorerwa mu gihugu ndetse imbuto n’imboga bikabasha kugera ku masoko yo mu Burayi.”

No mu gihe ingendo z’abagenzi zahagarikwaga, RwandAir yakomeje kwifashishwa mu gutwara ibikoresho byo kwa muganga nk’ibifasha mu kwirinda kwandira COVID-19 n’ibyo gupima icyo cyorezo.

Urwego rw’ubukerarugendo mu zahungabanye

Ubwo leta iheruka gushyiraho ikigega cya miliyoni $100 cyo kuzahura ubukungu , igice kinini cyagenewe gufasha urwego rw’amahoteli.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko Leta yemereye za banki kuvugurura inguzanyo zahawe abakiliya, zikongera igihe zizishyurirwa kandi Leta ikazitera inkunga kugira ngo biriya bishoboke.

Kugeza ubu ibikorwa byinshi birimo kuzahuka, aho byagaragariye mu mikorere y’urwego rw’inganda zikora ibintu bikenerwa buri mu nsi ndetse no mu bucuruzi.

Mu mwaka ushize mu gihe igihugu cyashyiragaho gahunda ya guma mu rugo, izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu ryari -12.4%. Ni imibare Minisitiri Ndagijimana avuga ko yaherukaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ingengo y’imari, ubukungu bwazamutse -3.4%. Hari icyizere ku mibare y’ubukungu mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka ushize.

Leta yiteze ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 5.6% muri 2021.

Qatar Airways ni ikigo gikomeye ku isi mu by’indege
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version