Ingabo Za USA Zigiye Kuvanwa Muri Afghanistan, Ingaruka Ni Izihe?

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15, Mata, 2021 Perezida wa USA, Joe Biden aratangaza ku mugaragaro ko ingabo ze zigiye kuvanwa muri Afghanistan. Biteganyijwe ko zose zizaba zahavuye bitarenze tariki 11, Nzeri, 2021 ubwo USA izaba yibuka ibitero by’iterabwoba byagabwe ku nyubako zayo muri 2001, bikozwe na Al Qaida.

Umwe  mu bayobozi bakuru mu biro bya Biden yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’igenzura rirambuye, Biden yanzuye ko ingabo za USA zari zisigaye muri Afghanistan zitahuka.

Yabwiye abanyamakuru ko aba mbere bazatangira kuhavanwa tariki ya 01, Gicurasi, 2021 bakazaba bahavuye bose bitarenze tariki 11, Nzeri, 2021.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Madamu Jen Psaki yavuze ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo Biden ari bubwire abaturage be uko igikorwa cyo gucyura abasirikare be babaga muri Afghanistan kizakorwa.

Psaki avuga ko mu byo Biden ari bubwire abaturage be harimo uko kiriya gikorwa kizagenda, amafaranga bizatwara ndetse n’ibyo USA izakora nyuma yacyo kugira ngo irinde Afghanistan kugwa mu maboko y’aba Talibani.

- Advertisement -

Ese bizagira izihe ngaruka?

Ni ikibazo bamwe badatinya gusubiza bemeza ko bizaba ari ugusiga Afghanistan mu menyo ya rubamba.

Bavuga ko ingabo za Afghanistan zitariyubaka k’uburyo zabasha guhangana n’aba Talibani.

Umwe mu babyemeza ni Bwana Mitch McConnell uyobora Abasenateri b’Aba Republican.

Ikindi gituma abantu bagira impungenge z’uko kugenda kw’Abanyamerika kuzasiga Afghanistan mu bibazo ni uko aba Talibani bataragira icyo batangaza cyerekeranye niba bemera kuzasaranganya ubutegetsi n’ab’i Kabul.

Ibi bikiyongeraho ingingo y’uko mu mezi make ashize, bigaruriye ibice bimwe na bimwe bya Afghanistan

Abatalibani baracyateje ikibazo ubutegetsi bw’i Kabul

Muri Manda ya mbere ya Obama, muri Afghanistan habaga abasirikare ba USA ibihumbi 100.

Mu yindi manda y’imyaka ine yakurikiyeho, umubare wabo waragabanutse.

Uwamusimbuye ari we Donald Trump nawe yakomeje kugabanya umubare w’abasirikare ba USA bakorera hanze yayo cyane cyane abo muri Afghanistan.

Mu ntangiriro za 2020 Leta zunze ubumwe z’Amerika zagiranye amasezerano n’aba Taliban yo guha agahenge ubutegetsi bwa Afghanistan, ariko nazo(USA) zigacyura abasirikare bazo.

Aya masezerano ntiyanyuze ubutegetsi bw’i Kabul kuko bwo bwasanze biriya byaha urwaho aba Talibani bakibwihimuraho.

Ubutegetsi bwa Biden bwo bwiyemeje gucyura abasirikare 2 500 bari bikiri muri kiriya gihugu.

N’ubwo hari amakenga y’uko ziriya ngabo nizivayo zose bizaha urwaho abarwanyi b’aba Talibani bakongera kuzengereza ubutegetsi bw’i Kabul, umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano muri USA Bwana Lloyd Austin yavuze ko nta mpungenge abantu bagombye kugira kuko USA izakomeza kurinda ibihugu byayo by’inshuti.

Ikindi cyerekana ko USA idashaka gutererana inshuti zayo cyane cyane Afghanistan,  ni uko muri iyi minsi  Bwana Austin na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken bari mu Bubiligi mu biganiro n’ibihugu bigize OTAN/NATO kugira ngo barebere hamwe uko Afghanistan yazakomeza kurindwa.

Abasirikare 10 000 ba OTAN/NATO bo mu bihugu 36 ubu baba muri Afghanistan.

Umuyobozi w’uyu muryango witwa Jens Stoltenberg arateganya kugirana ibiganiro na Austin na Blinken, bikaba biri bube kuri uyu wa Gatatu tariki 15, Mata, 2021.

Kuva Intambara ya Vietnam yarangira, iyo USA imazemo imyaka muri Afghanistan niyo ndende kugeza ubu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version