Saudi Arabia: Ihuriro Rikomeye Ry’Ibiyobyabwenge Mu Burasirazuba Bwo Hagati

Itangazamakuru ryo muri Saudi Arabia riratabaza rivuga ko iki gihugu cyamaze guhinduka ihuriro n’isoko ry’ibiyobyabwenge bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ni ikibazo  gikomeye k’uburyo hari umuryango w’abantu bane baherutse gupfa batwitswe na nyirurugo nyuma yo gukoresha ku kigero gikomeye ikiyobyabwenge kitwa Shabu( niko iwabo bakita). Ni ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa methamphetamine.

Muri Mata, 2022 hari umugabo wahaze ibiyobyabwenge afate inzu ye yari irimo umugore n’abana arayishumika bose barakongoka.

Yabikoze habura amasaha make ngo we n’abo mu muryango we bafate ifunguro ry’umunsi rifatwa ku mugoroba wa buri munsi mu minsi igize igisibo.

- Advertisement -

Ni ifunguro bita Iftar.

Itangazamakuru rya Saudi Arabia rivuga ko ubu bwami buri guhinduka ihuriro ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge n’izindi nkozi z’ibibi.

Hagati aho kuri uyu wa Gatatu Taliki 31, Kanama, 2022, Polisi y’ubwami bwa Saudi Arabia yafashe ibinini miliyoni 47 by’ikiyobyabwenge kitwa amphetamine.

Byari bihishwe mu mifuka irimo ifu y’ingano yari ihunitswe mu nzu nini iri mu Murwa mukuru wa Saudi Arabia witwa Riyadh.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Karere Saudi Arabia iherereyemo bavuga ko ibiyobyabwenge biyirangwamo bituruka cyane cyane muri Lebanon no muri Syria.

CNN(Cable News Network) yanditse ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomereye Saudi Arabia cyane k’uburyo ari ngombwa ko isi yose igihagurukira kuko gishobora no kuzaba impamvu y’ibikorwa by’iterabwoba.

Ubwo abanyamakuru b’iki kinyamakuru cy’Abanyamerika bahamagaraga abo mu Biro bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bishinzwe ubufatanye mpuzamahanga ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo nta gisubizo bahawe.

Hari amakuru avuga ko ibiyobyabwenge biherutse gufatirwa muri Saudi Arabia biramutse bihawe agaciro, byaba bifite aka Miliyari $1.1.

Ubwami bwa Saudi Arabia busabwa gushyira imbaraga mu gucunga imipaka kugira ngo habeho gukumira ko ibiyobyabwenge byakomeza kwinjira muri kiriya gihugu kiri mu bikize ku bikomoka kuri Petelori kurusha ibindi ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version