‘Tweet’ Yanditse Nabi Igiye Kujya Ikosorwa

Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bagiye guhabwa uburyo bwo gukosora inyandiko(tweet) banditse nabi. Ni uburyo butari busanzwe buriho mu myaka 15 Twitter imaze ikora. Icyakora uwanditse nabi Tweet azajya aba afite iminota 30 ngo abe yayikosoye, natinda igume uko iri.

Abahanga bo muri iki kigo bamaze iminsi bagerageza ubu buryo. Ubu buryo niburangiza gutunganyirizwa muri laboratwari za Twitter, aba mbere bazabanza kubukoresha ni abakoresha ubwoko bwa Twitter bita Twitter Blue.

Ni Twitter ikoreshwa cyane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubuyobozi bwa Twitter bwatambukije ubutumwa bubwira abakiliya bayo ko nibabona hari Tweet imeze uko uwayirekuye atari yayanditse, ngo ntibazakuke umutima ahubwo bazamenye ko impamvu ari uko hari uburyo bushya buri kugeragezwa.

- Advertisement -

Tweet izaba yakosowe, izajya isubizwa ku rubuga rwa Twitter igaragaraho inyandiko imenyesha abantu ko yakosowe. Amagambo azayikurikira azaba agira ati: ‘Last Edited’.

Ubuyobozi bwa Twetter buvuga  ko buriya buryo buzatuma abantu bakoresha ruriya rubuga, batekanye, nta mususu.

Ubusanzwe gukora ‘Tweet’ byasabaga kubyitondera kubera ko iyakozwe agatangazwa, itashoboraga gukosorwa ahubwo yasibwaga.

Iyi ntambwe nayo itewe ikurikira iyatewe mu mwaka wa 2017 ubwo umubare w’inyuguti ugiye gukora Tweet atagombaga kurenza, wongerwaga. Wavuye ku nyuguti 140 ujya ku nyuguti 280.

Ubu haribazwa niba abakoresha Twitter bazishimira mu gihe kirekire uburyo bwo gukosora inyandiko yatangajwe cyangwa niba bazabyicuza bidatinze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version