Sen Dr. Kalinda Yasimbuye Iyamuremye Mu Kuyobora Sena Y’u Rwanda

Nyuma y’uko, Dr. Sen Kalinda arahiriye imirimo ye nka Senateri,  hahise hakurikiraho gutora Perezida wa Sena.

Madamu Sen Nyirasafari Esperance yahise amwamamaza avuga ko ari umugabo wari usanzwe ukora mu by’amategeko kandi yayigishije.

Umuhire Adrie nawe yatanzweho umukandida ariko avuga ko nawe ashyigikiye ko Dr. Kalinda François Xavier.

Hakurikiye ho  ko abasenateri bahabwa udupapuro ngo ‘batore mu ibanga.’.

- Advertisement -

Mu gito bari barangije gutora, hakurikiraho kubarura amajwi bisanga impapuro zatorewe zose nta n’imwe yabaye impfabusa.

Sen Mureshyankwano Rose niwe wasomye uko batoye.

Amajwi yose niwe wayahawe

Amajwi yose yaje yemeza ko Sen Kalinda François Xavier ari we utorewe kuyobora Sena.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version