Kuremereza Imisoro Sibyo Biguha Imisoro Myinshi: Perezida Kagame Abwira Abayobozi

Paul Kagame yasabye abashinzwe gushyiraho amategeko agenga imisoro n’abayakira kwicara bakareba niba nta buryo yakoroshywa kuko kuremereza imisoro atari byo bituma hishyurwa myinshi.

Kagame avuga ko akamaro k’imisoro kazwi kandi ko nta muntu ubishidikanyaho.

Icyakora ngo abashinzwe imisoro baramutse bicaye bakabiganiraho, bashobora gushyiraho  imisoro itagize uwo iremerera.

Ati: “…Kuremereza imisoro sibyo biguha imisoro myinshi. Ababishinzwe barimo n’abo mu Nteko ishinga amategeko batangire babitekerezeho.”

- Advertisement -

Ibi Perezida Kagame abivuze mu gihe muri iki gihe ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kimaze iminsi gitangije uburyo bwo kureba niba nta muntu unyereza umusoro binyuze mu kudatanga EBM.

Gusora ubwabyo si cyo kibazo nk’uko Umukuru w’u Rwanda yabivuze, ariko ngo hagombye kurebwa niba nta misoro iremereye yagabanywa.

Indi ngingo Perezida Kagame yagarutseho ni abayobozi bahora mu ngendo z’indege , bagakora mu kigega cya Leta kandi bigatuma umwanya bari bafite wo gukemura ibibazo by’abaturage batawukoresha mu nyungu zabo.

Hari mu rwego rwo kwibutsa abaturage ko gutanga serivisi nziza kandi zihuse ari inshingano yabo ya mbere.

Yasabye Minisitiri w’intebe kubishyiramo imbaraga akajya areba niba abayobozi bashaka kujya mu mahanga babikwiye

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye uwahoze ari Perezida wa Sena Dr. Augustin Iyamuremye kubera akazi yakoze kandi akaba yarakarangije neza.

Yijeje uwamusimbuye ko bagenzi be ndetse n’abandi bayobozi bazamufasha kugira ngo yuzuze inshingano ze.

Yibukije buri wese mu nshingano ze kuzuzanya na mugenzi we kugira ngo bateze imbere abaturage.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bagombye kwibaza igishya bagiye gukora kugira ngo bazahindure imibereho y’Abanyarwanda irusheho kuba myiza.

Yabasabye kuva mu magambo meza bakajya mu bikorwa bigendanye nayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version