Sena Yabajije Polisi Iby’Amakamyo Ya Howo Amaze Iminsi Ahitana Abanyarwanda

Abasenateri babajije abapolisi bakuru muri Polisi y’u Rwanda iby’amakamyo bita ‘DIPINE’( ubusanzwe yitwa HOWO) amaze iminsi akora impanuka zigahitana Abanyarwanda. Polisi yasubije ko hari iperereza ryimbitse riri kubikorwaho.

Hari mu biganiro byahuje Polisi n’Abasenateri bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’umutekano.

Mu minsi mike ishize abagize iyi Komisiyo bari baganiriye n’Ikigega cyihariye cy’ingoboka, Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda n’Urwego ngenzuramikorere RURA hagamijwe kuvugitira umuti ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda no guhangana n’ingaruka zazo.

Babanje kubwira Polisi ko mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali aho baciye hose abaturage babagejejeho ikibazo cyariya makamyo akora impanuka zikomeye kandi ntizibure abo zihitana.

- Kwmamaza -

Bamwe mu  Basenateri bavuga ko bishoboka ko imwe mu mpamvu zitera ziriya mpanuka ari ko imiterere y’u Rwanda ishobora kuba idahura n’iya ziriya kamyo.

Icyakora hari bamwe mu baturage baherutse kubwira Taarifa ko kuba ziriya modoka ziremereye zitwarwa n’abasore batamenyereye ibyo guterwa amakamyo, bituma birara bakazitwara nk’uko batwara izindi modoka kandi zo zifite uko zigomba kwitonderwa.

Uwitwa Nsengimana yaratubwiye ati: “ Kugira ngo ukate iriya kamyo neza ni uko utangira kubitegura mu mutwe wawe ukiri byibura muri metero 15 mbere yo gutangira ikoni. Abenshi mu batwara DIPINE icyo ntibakizi ahubwo bibuka gukata bageze aho biba bitacyoroshye.”

Indi mpamvu umuturage yatubwiye ni uko ngo ubundi ziriya kamyo ziruka cyane iyo zidapakiye.

Avuga ko mu rwego rwo gukumira ko zirukanka kuriya, Polisi yazareba niba zitashyirwamo akuma kagabanya umuvuduko(speed governors) kuko ngo uwo zifite muri iki gihe ugeza ku  bilometero 60 ku isaha kandi ngo ku ikamyo nk’iriya uwo ni umuvuduko munini.

Hejura y’izi mpamvu, hiyongeraho n’umunaniro w’abashoferi baba bagomba gutunda umucanga cyangwa igitaka mu maturu menshi bitewe n’uko akazi kangana.

Bamwe kandi bayavana kure bityo umunaniro ukaba mwinshi cyane cyane ko no gutwara ziriya kamyo bisaba ‘imbaraga nyinshi.’

Umuyobozi mukuru muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange, CP George Rumanzi yabwiye Sena ko Polisi yatangiye iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.

Ati: “Ubu buremere bwazo, imihanda yacu n’ ubuhaname ese mu buryo bwa tekinike abahanga bacu bazi kuzitwara?, Ese hari ibindi bihugu zibamo? Ese na ho ziragonga?, Ese ubundi impanuka zazo ni nyinshi ugereranyije n’izindi koko?… rero abo twahaye kubikurikirana babikoze bakora presentation last Friday[raporo y’ibyo babonye kuwa  Gatanu ushize] ariko bahabwa amabwiriza yo gukomeza kubaza bagashaka n’izindi statistics so it is being investigated…”

CP George Rumanzi asobanurira Sena uko iki kibazo kiri gukurikiranwa

Howo zimaze iminsi zitera benshi intimba ikomeye…

Kugira ngo wumve ko iki kibazo gikomeye, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma ukareba ‘zimwe mu mpanuka’ zimaze gukora n’imibare yabo zahitanye.

Mu mataliki ashyira impera z’Ukwakira, 2022, iriya kamyo yahitanye  abantu batandatu, abandi bane barakomereka.

Byabereye ku Kinamba.

Icyo gihe amakuru yatanzwe  na Polisi y’u Rwanda yavugaga ko byatewe n’uko  iriya kamyo yabuze feri ikubita imodoka n’abanyamaguru yasanze hafi aho.

Byabereye  ku Muhima umanuka uva ahazwi nka Yamaha ugana Kacyiru.

Abantu bane nibo bayikomerekeyemo.

Taarifa yamenye ko iriya kamyo yari ifite ibyangombwa byose, ni ukuvuga permis ya shoferi n’ibindi asabwa birimo n’icyemezo cy’uko ikamyo yagenzuwe ubuzima bwayo, ibyo bita contrôle technique.

Mubo yahitanye harimo umubyeyi n’abana babiri b’abahungu bagendaga n’amaguru ndetse n’ivatiri ya Benz yakubise nayo igahitana abandi.

Rubavu.

Hashize amezi  arenga atatu ikamyo yo muri ubu bwoko igonganye na coaster yamanukaga ijya i Rubavu, Howo yo izamuka igana mu bice biva ahaherereye hoteli yitwa  Kivu Peace Hotel.

Icyo gihe abantu batatu nibo bahise bahasiga ubuzima.

Gatsibo.

Taliki 30, Werurwe, 2022,  ahagana saa tanu za mu gitondo ikamyo yari ipakiye cyane yageze mu ikoni riri mu Murenge wa Gatsibo ahitwa Nyagahanga irenga umuhanda igwa mu gishanga.

Umushoferi wayo n’umufasha mu kazi(kigingi) bahise bahasiga ubuzima.

Iyo kamyo yari  dipine( dix pneux) yari ipakiye amabuye mato  iyajyanye mu Karere ka Gicumbi.

Yabuze feri irenga umuhanda igwa epfooo.

Umwe mu baturage bazi agace iriya mpanuka yabereyemo yabwiye Taarifa ko igice yabereyemo giherereye ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo, ahantu hamanuka.

Iyo uharenze ufata igice gitambika kiri ku ruhande rwa Gicumbi.

Abo iriya mpanuka yahitanye ni uwitwa Ndindiriyimana Jean Pierre ufite imyaka 39 y’amavuko na Pierre Claver  Muhozi w’imyaka 34 y’amavuko.

Kamonyi.

Mu kwezi kwakurikiyeho, ni ukuvuga Taliki 08, Mata, 2022, haciyeho umunsi umwe Abanyarwanda batangiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, indi kamyo yo muri ubu bwoko yagongeye imodoka icyenda ahitwa  mu  Nkoto mu Karere ka Kamonyi.

Abantu 30 barahakomerekeye ndetse bishoboka ko hari n’abahaguye n’ubwo nta mibare twamenye icyo gihe.

Muri make, muri uyu mwaka impanuka zatewe na Howo ni nyinshi k’uburyo byari bikwiye ko na Sena y’u Rwanda ibihagurukira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version