Senateri Nkusi Juvénal Aratabariza Koperative Y’I Muhanga

Uhagaraririye itsinda ry’iterambere n’imari muri Sena y’u Rwanda Senateri Nkusi Juvénal avuga ko hari Koperative mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga igiye kurunduka. Asaba ubuyobozi bwa RCA n’ubw’Akarere kuyitabara kuko yatangiranye abanyamuryango 1800, ubu ifite abagera kuri 20.

Nkusi avuga ko iki ari ikibazo kigomba guhagurukirwa, hakarebwa impamvu z’uko gusenyuka kugira bitazaba no mu zindi Koperative.

Iki cyifuzo cye yakigejeje  ku bayobozi ba RCA(ni Ikigo cy’igihugu kita ku Makoperative) n’abayobozi mu Karere ka Muhanga mu nama yabahuje ngo bigire hamwe uko Koperative z’i Muhanga zihagaze mu iterambere.

Ati: ”Iki ni ikibazo inzego zigomba kwitaho, zigahagurukira imikorere y’Amakoperative kugira ngo adahomba.”

- Advertisement -

Hon Nkusi avuga ko iyo ibikorwa bya Koperative bisinziriye bihombya abanyamuryango, kuri we kandi umubare w’abaturage baba mu makoperative ugomba kujyanirana n’inyungu bayakuramo.

Mu gihe Nkusi asaba ko hari Koperative ifashwa kuzanzamuka, ku rundi ruhande,  hari indi(nayo y’i Muhanga) ivugwamo icyenewabo mu buyobozi.

Kandi ubuyobozi bwa RCA bwavugiye muri iriya nama ku buyizi buzi n’icyo kibazo.

Umuyobozi mukuru wa RCA Dr Mugenzi Patrice avuga ko bafite ingero za Koperative iyobowe n’abantu bo mu muryango umwe ku buryo umwana asimburana na Nyina ku buyobozi.

Dr. Mugenzi yagize ati:  “Hari Koperative abantu bo mu muryango umwe bahinduye akarima kabo, ibi ni ikibazo twifuza guca mu makoperative.”

Avuga ko imiyoborere nk’iyo idashobora guteza imbere abanyamuryango ba Koperative ahubwo ko ibasubiza inyuma bagahombya.

Mu magambo ye, Dr. Patrice Mugenzi avuga ko ibi bigomba guhinduka.

Bagenzi bacu bakorera UMUSEKE mu Karere ka Muhanga bavuga ko bafite amakuru avuga ko hari izindi Koperative zangiwe guhabwa ibyangombwa kubera ko RCA yazisabye kubanza gukemura icyo kibazo yazumvisemo.

Itegeko ryemerera RCA kugenza ibyaha bikorerwa mu Makoperative ariko ikabikora ku bufatanye buziguye na RIB.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version