Perezida Kagame yavuze ko nibiba ngombwa u Rwanda ruzasubiza Ubwongereza amafaranga yarwo niba abimukira bwari bwariyemeje kuzohereza mu Rwanda bataje.
Kagame avuga ko u Rwanda rwakoze ibyo rusabwa ariko ibisigaye bikaba biri ku ruhande rw’Ubwongereza.
Avuga ko kuba gahunda y’abimukira bazava mu Bwongereza ikomeje kugenda biguru ntege ari ikibazo kireba u Bwongereza aho kuba u Rwanda.
Ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gusubiza amafaranga rwahawe n’Ubwongereza muri iyi gahunda, mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Ibi Perezida Kagame yabitangarije ikinyamakuru The Guardian, kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Mutarama mu 2024, i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum).