U Rwanda ‘Rushobora” Kuzasubiza Ubwongereza Amafaranga Yari Agenewe Abimukira

Perezida Kagame yavuze ko nibiba ngombwa u Rwanda ruzasubiza Ubwongereza amafaranga yarwo niba abimukira bwari bwariyemeje kuzohereza mu Rwanda bataje.

Kagame avuga ko u Rwanda rwakoze ibyo rusabwa ariko ibisigaye bikaba biri ku ruhande rw’Ubwongereza.

Avuga ko kuba gahunda y’abimukira bazava mu Bwongereza ikomeje kugenda biguru ntege ari ikibazo kireba u Bwongereza aho kuba u Rwanda.

Ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gusubiza amafaranga rwahawe n’Ubwongereza muri iyi gahunda, mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije ikinyamakuru The Guardian, kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Mutarama mu 2024, i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version