Abakozi Ba ISCO Bahuguwe Uko Inkongi Irwanywa

Abakozi b’ikigo gicunga umutekano ku nyubako z’abikorera ku giti cyabo ndetse n’iza Leta kitwa ISCO baraye barangije amasomo yo gukumira no kurwanya inkongi baherwaga ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Abakozi 20 b’iki kigo nibo baraye barangije ayo masomo bari bamazemo iminsi irindwi.

Guhugura abantu uko birinda cyangwa barwanya inkongi ni imwe mu nshingano z’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Fire & Rescue Brigade.

Intego yaryo ni ukongerera abaturage ubumenyi mu kwirinda inkongi no kuyirwanya, bigakorwa hirindwa ibyago umuriro uteza birimo no guhitana abantu.

Abakozi ba ISCO bahuguwe bigishijwe icyo inkongi ari cyo, uko ivuga n’uburyo bwo kuyizimya igihe cyose yaba yadutse aho ari ho hose.

Bahawe ubumenyi rusange ku nkongi n’uburyo bwo kuzikumira, guhungisha abantu bari ahabereye inkongi, ubumenyi bwo kugenzura ibyateza inkongi, gukoresha ibizimyamuriro bitandukanye byifashishwa ahabaye inkongi n’ubutabazi bw’ibanze n’ibindi.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi rivuga ko gukangurira abantu benshi kwirinda impanuka binyujijwe mu mahugurwa kugira ngo bagire ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi ari gahunda izakomeza.

Hashize igihe gito ahitwa kwa Makuza hahiye.

Mbere y’aho hari indi nkongi yadutse mu rugo rw’uwitwa Rutangarwamaboko ariko Polisi irayizimya.

Mu mpeshyi nibwo inkongi ikunda kwaduka mu nyubako zitandukanye zirimo n’izikorerwamo n’abantu benshi.

Akenshi biterwa n’intsinga z’amashanyarazi ziba zishaje cyangwa bigaterwa n’uburangare bw’abantu basiga bacometse ipasi cyangwa ntibarinde ko gazi batekesha zaturika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version