Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Senegal: Baramagana Manda Ya 3 Ya Perezida Macky Sall
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Senegal: Baramagana Manda Ya 3 Ya Perezida Macky Sall

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 May 2023 11:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
A protestor holds a sign reading "The 3rd mandate is a crime against humanity" as he attends a rally of the Senegalese opposition at the Place de l'Obelisque in Dakar, on June 8, 2022. - Senegal's main opposition leader Ousmane Sonko said on June 7, 2022 he was determined to defy a possible ban on demonstrations on June 8, 2022 with his supporters against the rejection of his list for the upcoming legislative elections. (Photo by SEYLLOU / AFP)
SHARE

Guhera ku wa Gatanu taliki 12, Gicurasi, 2023  bamwe mu baturage batangiye kwigaragambya bamagara manda ya gatatu bavuga ko Perezida w’igihugu cyabo Macky Sall ashaka kwiyamamariza. Baramagana Macky Sall bakavuga ko bashyigikiye utavuga rumwe nawe witwa Ousmane Sonko.

Aba bagabo bombi nibo bavugwa ko bazaba bahanganye cyane mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba muri Gashyantare, 2024.

RFI ivuga ko abigaragambya bamagana Macky Sall ari abibumbiye mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta yihurije mu kitwa Mouvement des Forces Vives du Sénégal F24.

Ni ihuriro ry’amashyaka agera ku 170 ari kumwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Abigaragambya bavuga ko n’ubwo Macky Sall atererura ngo avuge ko aziyamamaza, amakuru bafite ari ay’uko abifite muri gahunda, akaba akireba umwanya wazaba mwiza wo kubitangarizaho.

Bamusaba kutazahirahira ngo agire icyo abitangazaho, ahubwo ko yazarekera abandi nabo bakiyamamariza kuyobora Senegal.

Macky Sall

Ikindi abakurikiranira hafi politiki ya Senegal bavuga, ni uko ubutegetsi bwa Sall bufite gahunda yo kubanza gufunga Sonko kugira ngo ibyo kwitambika imigambi ya Sall biba bigenze make.

Ousmane Sonko azitaba urukiko kuri uyu wa Kabiri taliki 16, Gicurasi, 2023.

Mu kwigaragambya kwabo, abaturage bashyigikiye Sonko bavugaga ko ari we bitezemo umutabazi, n’aho ko Macky Sall ari umunyagitugu, ukwiye kubisa abandi.

Ousmane Sonko.

Banasabaga ko imfungwa za politiki yafunze zafungurwa.

Umwe mu bacuruzi b’i Dakar witwa Babacar Touré avuga ko muri iki gihe abaturage bakenyeye barakomeza kandi ko biteguye kwamagana Macky Sall kugeza ubwo azazibukira burundu ibyo kwiyamamaza.

Undi munyapolitiki wo muri Senegal ufite ijambo mu rubyiruko nawe udashaka Macky Sall ni uwitwa Khalifa Sall.

TAGGED:AbaturageImyigaragambyoMacky SallMandaOusmaneSenegalSonko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Haravugwa Urupfu Rw’Amayobera Rw’Umunyeshuri
Next Article Musanze: Yanyweye Uburozi Kubera Umugabo We
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?