Shampiyona ya Karate: Umwana w’Umunyarwanda yatwaye umudari wa Bronze

Umwana w’Umunyarwanda witwa Aimable Nshuti yatwaye umudari wa Bronze mu mikino yo kwiyereka(KATA) y’abana bakina Karate batarengeje imyaka 14 y’amavuko. Umudari wa Bronze uhabwa umukinnyi wese wabaye uwa gatatu.

Iyi mikino yatangiye taliki 12, Ukuboza rirangira taliki 18,  2020.

Abakemurampaka baricaye batanga amanota Nshuti aza gutsindira umudali wa Bronze

Bagenzi be bari muri iriya Shampiyona bitwaye neza ni Sheja Iranzi wabaye uwa Gatanu, Kaela Akamanzi Kabalisa nawe wabaye uwa Gatanu na Djibril Niyonkuru wabaye uwa 11.

- Advertisement -

Umutoza w’Ikipe y’igihugu ya Karate, Bwana Noel Nkuranyabahizi aherutse kubwira Taarifa ko bahisemo bariya bana bane kugira ngo bahangane na bagenzi babo batarengeje imyaka 14 bo muri Afurika mu gukina icyo bise Kata kubera ko ari bo bagaragaje ubuhanga kurusha abandi.

Ati: “ Aba bana ntibazakina KUMITE ahubwo ni KATA kandi twabatoje neza, twizeye ko bazitwara neza  imbere ya bagenzi babo bo muri Afurika.”

Ririya rushanwa ryabaga hifashishijwe ikoranabuhanga, rikaba ritegurwa na Federasiyo Nyafurika ya Karate.

Ni ubwa mbere u Rwanda  rwitabiriye iri rushanwa kuko rutitabiriye iryabaye muri 2019 ryabereye muri Maroc.

 

Hashize imyaka 116 umudari wa Bronze utangwa…

Umudari wa Bronze ni ishimwe rihabwa umukinnyi wabaye uwa gatatu mu mikino ishyirwa mu rwego rwa Olympic, iya Commonwealth n’indi nkayo.

Umukinnyi waba ye uwa mbere ahabwa umudari wa zahabu, umukinnyi wabaye uwa kabiri agahembwa umudari wa ‘silver’, uwabaye uwa gatatu agahabwa umudari wa bronze.

Guha umuntu wa gatatu umudari wa bronze byatangiriye mu mikino Olympic yabaye muri 1904 ibera St. Louis muri Mousuri, USA.

Icyo gihe wahawe James B. Connolly akaba yarasiganwaga ku maguru.

Mbere y’iriya mikino hahembwaga abantu babiri gusa baje ku myanya ibiri ya mbere.

James Brendan Connolly watwaye umudari wa Bronze bwa mbere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version