Kwiyubaka k’u Rwanda kwashingiye ku bumwe n’imbabazi- L. Mushikiwabo

Imyaka igiye kuba 30 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kugeza ubu ni igihugu kiri gutera imbere n’ubwo hatabura ibitotsi birimo na bamwe mu bayobozi bakurikiranwaho ruswa. Louise Mushikiwabo avuga ko kugira ngo u Rwanda rugere aho ruri, gusaba no gutanga imbabazi byabigizemo uruhare.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Madamu Louise Mushikiwabo yabwiye kimwe mu binyamakuru byo muri Tunisie ko u Rwanda ari igihugu gito, gituwe na miliyoni zirenga 12 ho gato.

N’ubwo kidakora ku Nyanja, Louise Mushikiwabo avuga ko u Rwanda ari igihugu gifite abaturage biyunze, bahuje ibitekerezo kandi bafite Umukuru w’igihugu ubatega amatwi nabo bakamubwira icyo batekereza ku iterambere ryabo.

Yabwiye kiriya kinyamakuru ko Perezida Kagame ari umuyobozi ukora icyo yatekereje kandi icyo yavuze akagikora.

- Advertisement -

Ati: “ Avuga icyo yatekerejeho kandi akagikora. Ni umuyobozi ureba kure, ushyira imbere iterambere mu buzima no mu ikoranabuhanga.”

Kuri Mushikiwabo, ibi byatumye Perezida Kagame atuma u Rwanda ruba igihugu gitera imbere buhoro buhoro kandi mu buryo bufite icyerekezo.

Ikindi avuga k’ingenzi ni uko Perezida Kagame aha Abanyarwanda umwanya wo guhura nabo bakaganira ku bibazo biri mu gihugu kugira ngo bungurane ibitekerezo by’icyakorwa ngo gitere imbere.

Ahura n’Abanyarwanda baba mu Rwanda n’ababa mu mahanga bakaganira.

Inama y’igihugu y’Umushyikirano ni uburyo bwashyizweho kugira ngo buhuze Abanyarwanda baba mu mahanga n’ababa mu Rwanda.

Kuri Louise Mushikiwabo gushora imari mu baturage byatumye abaturage bumva agaciro kabo nabo barakora biteza imbere.

Perezida wizihirwa n’abo ayoboye

Ivomo: realites.com.tn

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version