Silvio Berlusconi Wayoboye U Butaliyani Ararembye

Umwe mu bakire u Butaliyani bwa vuba aha bwagize ndetse akabubera na Minisitiri w’Intebe  ari mu bitaro aho ubuzima bwe bugeze aharindimuka. Ni Silvio Berlusconi.

Uyu mugabo ni umukire kuko niwe nyiri ikipe ikomeye mu Butaliyani yitwa AS Milan akagira na radio ndetse na televiziyo.

Yigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani.

Forbes Magazine ivuga ko atunze Miliyari $6.1

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko muri iki gihe uyu mukambwe w’imyaka 87 y’amavuko arembeye mu bitaro by’i Milan.

Bersconni yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani guhera taliki 8, Gicurasi, 2008  kugeza taliki 16, Ugushyingo, 2011.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version