Urukiko rwemeje ko imanza za Rusesabagina, Sankara na Herman zihuzwa

Kuri uyu wa Kane taliki 03, Ukuboza, 2020 nibwo Urukiko ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imipaka rwemeje ishingiro ry’ikifuzo cy’ubushinjacyaha cy’uko imanza za Paul Rusesabagina, Callixte Nsabimana( Sankara) na Herman Nsengimana zahuzwa.

Inteko y’abacamanza yari yagejejweho kiriya kifuzo yemeje ko ibyo ubushinjacyaha buvuga bw’uko imanza za bariya bagabo zifitanye isano bifite ishingiro.

Ubushinjacyaha bwari bumaze igihe busaba inteko iburanisha ziriya manza ko zazahuzwa kugira ngo hirindwe gutakaza umwanya kandi abaregwa bafite aho bahuriye mu gushyira mu bikorwa ibyaha bashinjwa.

Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko  dosiye za bariya bagabo zabahuzwa n’iz’abandi barwanyi 18 buvuga ko bafite aho bahuriye n’ibyo bariya bagabo baregwa.

- Advertisement -

Urubanza rukomatanyije ibirego aba bagabo baregwa ruzatangira mu mizi taliki 26, Mutarama, 2021.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version