Sunrise F.C Na AS Muhanga Zamanutse Mu Cyiciro Cya Kabiri

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda y’umwaka wa 2020/21 yashyizweho akadomo, amakipe ya Sunrise F.C na AS Muhanga amanurwa mu cyiciro cya kabiri.

Kuri uyu wa Mbere habaye imikino ine yahuje amakipe umunani yari mu cyiciro kitahataniraga igikombe cya shampiyona.

Yarangiye Etincelles itsinze Musanze FC 4-1, Mukura itsinda AS Muhanga 3-0, Gorilla FC itsinda Sunrise FC 2-1 mu gihe Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports 1-0.

Mu mikino yose yabaye ku munsi wa nyuma, uwahuje Sunrise FC na Gorilla FC ni wo wonyine wasobanuraga ko buri kipe igomba kwirengera, yatsindwa bigahita biyerekeza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

- Advertisement -

Mbere y’uko Shampiyona itangira muri Gicurasi 2021, nta watekerezaga ko Sunrise FC ishobora kumanuka!!

Kuva mu izamu kugera ku basatirizi ni ikipe y’abakinnyi bafite amazina akomeye umwe ku wundi, ndetse n’umutoza wabo Moses Basena ni umwe mu bafite igitinyiro muri Uganda no mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Abakinnyi bayo barimo Kyizza Ayub Ibrahim wabaye Kapiteni wa Express FC muri Uganda, Ndayishimiye Celestin wavuye muri Police FC, Uwambazimana Leon wanyuze muri Rayon Sports n’abandi benshi.

APR F.C niyo yegukanye igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka, igitwara idatsinzwe umukino n’imwe.

Uko amakipe umunani ya nyuma akurikirana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version