Tanzania: Abantu 28 Bakongokeye Mu Mpanuka

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Inkongi yari ikomeye.

Ahitwa Morogoro muri Tanzania habereye impanuka ikomeye yahiriyemo abantu 28 nyuma y’uko ikamyo ya Scania yari ipakiye ibiti igonganye na bisi igashya.

The Citizen yanditse ko iyi mpanuka yabereye ahitwa Mkambarani hagati ya Morogoro na Dar-es Salaam.

Amakuru avuga ko iyo mpanuka yabaye mu rukerera rwo kuru uyu wa Gatanu, umuvugizi w’ishami rya Polisi ya Tanzania rizimya inkongi witwa Joseph Mwasabeje akavuga ko abari muri iyo bisi bose bahiye.

Polisi ivuga ko abantu 27 bari bayirimo bari abagenzi naho undi bikaba bitaramenyekana uko ibye byari byifashe.

Abatabazi baje kureba niba hari ugihumeka. Ifoto@ The Citizen.

Ikindi ni uko hari abakomerekejwe n’ibishashi barimo abatari bari muri byo binyabiziga, bagwiriwe nabyo cyangwa ibiti byari muri ya Scania.

Mu masaha ari imbere, nibwo hari butangazwa imyirondoro y’abaguye muri iyi mpanuka ikomeye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *