Tanzania: Nyamvumba Yatanze Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda

Gen Patrick Nyamvumba yagejeje  impapuro zimwerera guhagararira igihugu cye muri Tanzania azigeza kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Hon. Amb. Mahmoud Thabit Kombo.

Taliki 27, Gashyantare, 2024 nibwo Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko General Patrick Nyamvumba aba Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, asimbuye Fatou Harerimana wahatangiye imirimo mu mpera za Nzeri, 2023.

Fatou nawe yagiyeho ahasimbuye Major General Charles Karamba usigaye uruhagarariye muri Repubulika ya Djibouti.

Icyo gihe icyo Guverinoma y’u Rwanda yakoze ni ukugena ko General Nyamvumba aruhagararira i Dodoma ariko nk’uko bisanzwe bigenda n’ahandi Tanzania niyo yagombaga kumwemeza.

Fatou Harerimana niwe uruhagarariye  i Islamabad muri Pakistan.

Ku byerekeye Patrick Nyamvumba, uyu musirikare mukuru yavutse taliki 11, Kamena, 1967.

Inshingano za vuba aha yaherukaga zari izo kuba Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version