Nyuma Y’Inkongi Muri Kigali Economic Zone Indi Yishe Umuturage

Uko amasaha yatambukaga nibwo hamenyekanye ko umugabo wari urinze inzu ya shebuja yayihiriyemo arapfa. Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere mu Kagari ka Kabuguru I, mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge.

Iyo nzu yakorerwagamo ububaji iza gufatwa n’umuriro abantu baratabaza ngo barebe ko uwo mugabo yavanwamo ari muzima ariko biranga.

Umuturage w’aho yabwiye bagenzi bacu ba BTN ati: “Twari turyamye noneho twumva abantu badukomangira bahuruza bavuga ko tugiye gushya natwe rero tubyutse dusanga koko hari inzu iri kwibasirwa n’inkongi”.

Undi avuga ko ikibabaje ari uko uwo muzamu atari azwi umwirondoro kuko yari akiri mushya.

Nyiri inzu yitwa Djamali avuga ko ashimira Polisi ko yakoze uko ishoboye ikagira ibyo izimya bitarakongoka.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi batangiye iperereza mu gihe umurambo wari ugiye kujyanwa mu Bitaro kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Inkongi yo muri Rwezamenyo ivuzwe mu gihe hari indi yakongoye rumwe mu nganda 74 zikorera muri Kigali Special Economic Zone, rugashya rugashira.

Kugeza ubu Taarifa ntiramenya icyateye iyi nkongi ariko twamenye ko yatangiriye muri bimwe mu Biro biri muri uru ruganda rwitwa C&G Rwanda Products Ltd rufitwe n’abashoramari b’Abashinwa.

Polisi imaze igihe mu bukangurambaga bubwira abantu uko inkongi zaduka n’uburyo bazirinda ariko no kumenya uko bazimwa uwo muriro igihe wadutse Polisi ntihite ihagera.

Akenshi inkongi iterwa n’intsinga zishaje ndetse n’uburangare bwa bamwe mu bantu basiga ibikoresho nk’ipasi bicometse bikaza kuzamura ubushyuhe bwinshi bigateza inkongi.

Gasabo: Muri Kigali Economic Zone Haravugwa Inkongi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version