Tchad: Imyuzure Yahitanye Abantu 54

Mu Ntara ya Tibesti muri Tchad haravugwa imyuzure ikomeye imaze guhitana abantu 54 isenya n’ibikorwa remezo byinshi.

Ubuyobozi bw’iyi Ntara buvuga ko iyo mvura ikomeje kugwa kandi hari impungenge ko hari ibindi biza izateza birimo n’inkangu.

Gen. Mahamat Tochi Chid uyobora iriya Ntara yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ati: “ Abantu 54 ni bo bamaze gutakariza ubuzima mu myuzure mu duce dutandatu tw’Intara ya Tibesti. Hari  amaduka abarirwa mu bihumbi yatwawe n’amazi y’imvura yaguye guhera ku itariki 14, Kanama, 2024 n’ubu ikaba igikomeje kugwa”.

Umuyobozi w’ikigo cya Tchad gishinzwe iteganyagihe witwa Idriss Abdallah Hassan yatangaje ko iyo mvura yaguye mu buryo budasanzwe kuko atari kenshi ko igera ku gipimo cya milimetero 200 ku mwaka.

Avuga ko ibi ari ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kandi ngo bibaho nka buri myaka itanu cyangwa icumi.

Ikindi gitangaje ni uko iriya mvura yibanze cyane mu gice ahanini kigizwe n’ubutayu kandi gituranye na Libya.

Aka gace kanakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Abayobozi bo muri iki gice bavuga ko hari n’abandi bantu baburiwe irengero biganjemo abakoraga mu birombe bya zahabu no mu bindi bice bigize iriya Ntara.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa ‘RFI’ ivuga ko iyo mvura yageze no mu murwa mukuru  Ndjamena ikaba imaze gusenya inzu nyinshi z’abaturage ahandi imihanda irarengerwa, imiryango myinshi igizwe n’abantu babarirwa mu bihumbi yamaze kuva  mu byayo irahunga.

Abo bose nta kintu gifatika bahunganye, harimo n’abadafite aho bahengeka umusaya.

Amazi meza n’imiti ihagije nabyo byabaye ikibazo, ibiribwa biragabanuka ku buryo abaturage benshi biganjemo abana n’abageze mu za bukuru bugarijwe n’inzara n’indwara ziterwa n’umwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version