Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: The Ben Agiye Gutaramira Ab’i Kigali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

The Ben Agiye Gutaramira Ab’i Kigali

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 July 2022 11:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda batangiye guhanga indirimbo nyuma ya Jenoside wamamaye kurenza abandi witwa The Ben( amazina ye ni Mugisha Benjamin) yatangaje ko azaza gutaramira Abanyarwanda mu ntangiriro za Kanama, 2022.

Azataramira mu nzu mberabyombi yitwa Canal Olympia iri ku i Rebero. Kiriya gitaramo yacyise Rwanda Re-Birth Celebrations kikaba cyarateguwe na East Gold.

The Ben n’abo bafatanyije mu gutegura kiriya gitaramo, avuga ko kizaba ari imbaturamugabo kandi ko abazacyitabira bose bazanyurwa.

Yagize ati: “Ndifuza gukora igitaramo cy’amateka, nkashimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abafana banjye muri rusange. Abafana banjye nzakora ibishoboka byose kugira ngo batahe banyuzwe. Nabo ndabasaba kuzitabira ari benshi kugira ngo hatazagira uvuga ko yacikanywe.”

Uretse gushimisha abakunzi be, avuga ko  n’impamvu nyiri izina y’iki gitaramo isobanutse k’uburyo ari igitaramo buri Munyarwanda ukunda u Rwanda yakwishimira kwitabira.

Ni igitaramo kizaba mu ntangiriro za Kanama, 2022

Kuri we, ngo nta Munyarwanda utakwishimira intambwe igihugu cye kimaze gutera mu nzego nyinshi z’ubuzima bw’abagituye.

Gedéon Rwigema uri mu bateguye igitaramo cya The Ben yabwiye IGIHE ko bizeye neza ko abantu bazitabira iki gitaramo ari benshi kuko gifite n’impamvu nyayo.

The Ben ategerejweho kuzuza Canal Olympia, akaba andi mateka i Kigali.

Tariki 1 Kanama 2009 nibwo The Ben yatangiye gukundwa n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda.

Yigeze gukoresha igitaramo gihagarikwa kitarangiye kubera ko abakunzi be bari benshi biteza rwaserera bituma Polisi igihagarika kugira ngo irinde ko hari abahasiga ubuzima cyangwa bagatahana imvune bitari ngombwa.

Mu mwaka wa 2017 nabwo yakoresheje igitaramo muri Parikingi ya Stade Nto ya Remera nabwo iruzura, ndetse bamwe babura aho bakandagira barataha.

Hari mu kitwa East African Party.

Hashize imyaka ibiri nyuma y’aho nabwo yataramiye abakunda umuziki mu Rwanda mu giteramo cyabereye muri BK Arena( icyo gihe yari Kigali Arena).

Iyi Arena ijyamo abantu 10,000.

Kubera ibi bigwi, The Ben n’abamufashije gutegura igitaramo cyo muri Canal Olympia, avuga ko n’ayo izuzura nta kabuza, bityo agakomeza kwesa imihigo

Canal Olympia ijyamo abantu barenga ibihumbi 15.

TAGGED:AbafanaCanal +featuredIgitaramoThe BenUmuziki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwanda Yapfiriye Muri Uganda Yagiye Gucukura Umucanga
Next Article Uko Minisitiri W’Ubutabera Mu Rwanda Abona Isano Hagati Y’Imiyoborere N’Umutekano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu mahanga

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?