The Ben Na Uncle Austin Bibiwe Telefoni i Burundi

N’ubwo yishimiye ko igitaramo cye cyitabiriwe kandi kigashimisha abantu, ku rundi ruhande The Ben yibwe telefoni ubwo yari yagiye guhura n’abafana be muri ‘Meet and Great’ yabaye ku wa Gatandatu taliki 30, Ukwakira, 2023. Bukeye bw’aho Uncle Austin nawe yibwe iye.

Ikindi cyaranze iki gitaramo ni uko hari abahanzi batashye bataririmbye kubera ko amasaha yo kugihagarika yabagereyeho.

Barimo Lino G, Big Fizzo na Bushali.

Imvura nyinshi yaguye i Bujumbura mbere y’uko igitaramo gitangira yatumye hari bamwe mu bahanzi bataririmba.

- Advertisement -

Byari byitezwe ko The Ben afatanya na Bushali, Big Fizzo, Sat B, Lino G, Shemi, Babou n’aba DJs nka  DJ Diallo, RJ The DJ wavuye muri Tanzania na DJ Lamper.

Imvura nyinshi  yabanje kugwa i Bujumbura mu masaha ashyira umugoroba yabujije bamwe kugerera ku gihe aho igitaramo cyari bubere.

Ibi byatumye amasaha yo kugitangiza yigizwa imbere, bituma igihe cyari bumare kigabanuka.

Niyo mpamvu Lino G, Big Fizzo na Bushali batabashije kuririmba.

Ku rundi ruhande ariko, iki gitaramo cyagenze neza.

Kitabiriwe cyane kandi kiyoborwa neza na Amir Pro, umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bakomeye mu Burundi.

Ku ikubitiro DJ Clara wari wavuye i Kigali niwe wasusurukije abafana.

Iki gitaramo cyabereye mu kigo cya gisirikare ahitwa ‘Messe des officiers’.

Abateguye iki gitaramo babwiwe ko bagomba kuba bakirangije bitarenze saa tanu z’ijoro.

The Ben yaririmbye inyinshi mu ndirimbo ze ziganjemo izakunzwe.

Ubwo yari ageze ku ndirimbo yitwa “Ndaje”, yarize, yibutsa abafana ko icya mbere bakwiye guharanira ari ukwifuriza bagenzi babo ibyiza.

Ati: “Nuramuka wifurije mugenzi wawe ibyiza Imana izaguha umugisha […] mwakoze cyane kandi Abarundi ndabakunda cyane.”

Mu gitaramo cye, The Ben yari yaherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamela.

Aherutse kumuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover y’umweru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version