Nyanza: Imbuto Mbi Y’Imyumbati Igiye Kubashonjesha

Mu Murenge wa Kibirizi hari abaturage bataka kutagira imbuto nziza y’imyumbati kandi iki gihingwa ngangurarugo kiri mu bibatunze.

Bvuga ko babonye imbuto nziza, byatuma basazura imyumbati ishaje bityo bakeza.

Impeshyi ikakaye yo mu mwaka wa 2023 niyo yumishije imyumbati, irakokoka.

Mu murima uhasanga imyumbati inanutse cyane n’amababi yakokotse, n’igifite amababi isa n’iyarwaye.

- Advertisement -

Abaturage bo muri iki gice kitwa Amayaga babwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ko nibatabona imbuto nziza y’imyumbati, bazasonza bikomeye

Nyirahategekimana wo mu Kagari ka Murinja ati “Nta kintu tukigira rwose ku Mayaga, imyumbati yarapfuye. Hari imbuto y’imyumbati twagiraga yarapfuye kubera ahari kuyihoza mu butaka. Turifuza imbuto nzima.”

Undi wo mu Kagari ka Gahombo witwa Judith Byukusenge avuga ko bari gutera utuntu yise utw’amafuti ngo barebe ko twazera bakazasurura.

Avuga ko impungenge zihari ari uko natwo hari ubwo udutera tugahita twuma.

Ati: “ Ni na yo ntandaro y’ubukene dufite muri iki gihe. Urahinga bikanga kuko nta mbuto nziza dufite.”

Ntabamenya aho imbuto yatubuwe yarengeye…

Mu gihe batakamba ngo bahabwe imbuto nzima, ku rundi ruhande bavuga ko imbuto y’imyumbati yatubuwe batamenya aho yarengeye.

Bavuga ko babona imodoka iza ikayipakira ikayijyana.

Eugène Niyigaba wo mu Kagari ka Murinja ati:“Abatubuzi baratubura rwose. Ariko ntitumenya aho ijya kuko tubona imodoka zipakira zijyana mu Burasirazuba. Mudukorere ubuvugizi, natwe tubashe kubona kuri iyo mbuto y’imyumbati kuko imbuto twageragezaga guhinga yaranze, ni yo mpamvu ku misozi yacu nta mwumbati ubonaho.”

Brigitte Mukantaganzwa uyobora Umurenge wa Kigoma avuga ko iby’uko imbuto ari nke ari byo.

Hagati aho ngo bari gushaka indi mbuto nziza kandi ngo abaturage ‘bashonje bahishiwe.’

Ati: “N’ubu dufite benshi bamaze kwiyandikisha bayikeneye. Ihari koko ni nkeya, ariko twizera ko izaboneka. Ntibacike intege.”|

Dr. Athanase Nduwumuremyi ushinzwe igihingwa cy’imyumbati muri RAB, avuga ko abatuye mu Murenge wa Kigoma bashakira imbuto ku witwa Vincent Habonimana wo mu Mudugudu wa Burambi, Akagari ka Murinja, kuko byari biteganyijwe ko azatanga ingeri ibihumbi 800, guhera ku itariki ya 23 Nzeri.

Yibutsa abahinzi kandi ko uretse imbuto nziza, imyumbati ifumbirwa ikanabagarwa kugira ngo yere neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version