Mu kuririmbira abitabiriye iserukiramuco The Giants of Africa bari baje kureba uko rirangizwa, The Ben yacuranze indirimbo Habibi ivuguruye. Yacuranze kandi izindi ndirimbo akoresheje gitari, piyano akubita n’ingoma, ibintu benshi batari bamuziho.
Miss Ingabire Grâce wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2021 yaje kumufasha kuyibyina mu rwego rwo gusangiza abandi uko imbyino za chorégraphie zibyinwa.
Chorégraphie ni imibyinire ikorwa mu buryo bubaze, bugendana no gutera intambwe runaka, nazo zikagendana no kurambura cyangwa guhina amaboko hashingiwe ku manota indirimbo igezeho.
Yatangijwe n’Umufaransa witwa Raoul Feuillet mu Kinyejana cya 17 Nyuma ya Yezu Kristu.
Icyakora ubwo The Ben na Ingabire bajyaga ku rubyiniro bari basimbuye intore zari zirangije umuhamirizo.
Indirimbo Habibi The Ben amaze imyaka irindwi ayikoze.
Nyuma yo kuyivugurura, yaraye ayicurangiye abaje mu gitaramo cyo kurangiza ririya serukiramuco cyabereye muri BK Arena.
Miss Ingabire Grace yize imyitozo ngororamubiri n’imibyinire muri Kaminuza.
The Ben niwe muhanzi w’Umunyarwanda wabimburiye abandi mbere y’uko abanda bahanzi barimo n’abakomeye muri Afurika batangira akazi kabazanye.
Abo ni Timaya, Kizz Daniel na Ayra Star, bose ni abo muri Nigeria.
Izindi ndirimbo The Ben yarimbiye abantu zirimo iza vuba aha n’iza kera nka ‘Thank You’ yafatanyije na Tom Close, Why yafatanyije Diamond Platinumz, True Love, Best Friend yafatanyije na Bwiza, n’izindi.
Ababyinnyi ba The Ben bahinduraga imyambaro ariko kandi bibanze ku myenda y’ibitenge mu rwego rwo gukomeza guha agaciro umuco wa Afurika,.
The Ben yagaragaje ubuhanga abantu batari bamuziho burimo gucuranga gitari, piyano no gukubita ingoma kandi akabijyanisha no kuririmba.
Hari benshi mu bahanzi baba abo mu Rwanda n’ahandi ku isi bataragera kuri uru rwego kuko bisaba kubyitoza igihe kirekire no kuba ufite ubwonko butatokojwe n’ibiyobyabwenge, ikintu kitaba kuri benshi.