Christopher Yatunguwe N’umukunzi We Bwambere Yerekana Ko Ari Mu Rukundo

Umuhanzi Muneza Christopher ku munsi we w’amavuko yatunguwe n’umukobwa bakundana bwa mbere yerekana ko ari mu rukundo ibintu byatunguye cyane abafana be.

Christopher ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bazwiho kugira ibanga ku buzima bwe butandukanye n’akazi.

Mu itangazamakuru yumvikana avuga ku ndirimbo ze cyangwa ibitaramo runaka.

Biragoye kumva uyu muhanzi yavuze ku nkuru y’urukundo.

- Advertisement -

Uyu muhanzi wavutse mu 1994 buri mwaka taliki ya 31 Mutarama yizihiza isabukuru y’amavuko.

Christopher yarabiririmbye mu ndirimbo ‘Isezerano’ ati “Nta wabuza umutima gukunda nuwanjye ni uko, njye nakwimariyemo turakundana kandi nzi agaciro bifite.

Nubwo hariho gahunda ya guma mu rugo mu mujyi wa Kigali uyu muhanzi byaje kuba akarusho muri uyu mwaka atungurwa n’umukobwa bakundana.

Mu mafoto hamwe n’amashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram yagaragaje ko ari mu rukundo.

Ibintu bidasanzwe kuri yu muhanzi.
Yerekanye ifoto y’umutsima ari gukatana n’umukobwa ‘Aterekanye isura ye.’ Ati “Imbaraga z’urukundo. Mbega gutungurwa!.”
Kuri uwo mutsima hari handitseho ijambo rivuga ngo ‘Ugire isabukuru nziza y’amavuko mukunzi.’

Abakurukirana Christopher bagiye batungurwa n’ibi bintu bavuga ko nawe abatunguye nk’uko uwo mukunzi we yamutunguye.

Abandi bo bamwingingaga bamusaba ko yaza no kubereka uwo mukunzi we kugirango bamumenye.

Muri 2015 nibwo yavuzweho bwa mbere ko yaba ari mu rukundo na Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe.

Icyo gihe yaje gukora indirimbo yitwa ‘Abasitari’ avuga ko yayikoreye uwo mukobwa. Icyo gihe bombi bahakanaga iby’urukundo rwabo bakavuga ko ari ubucuti busanzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version