Toni 170,000 By’Ibinyampeke Byari Byaraheze Muri Ukraine Biri Mu Nzira Bijyanwa Aho Bigenewe

Ubwato bune bwa rutura buri mu nzira buvana impeke zirimo ibigori, ingano n’ibindi ku byambu bya Ukraine bubijyanye mu bice bitandukanye by’isi aho bizava bikwizwa n’ahandi ku isi n’ahandi ku isi.

Byari byarahejejwe ku cyambu kiri ku Nyanja Yirabura.

Kuvanwa ngo bijyanwe ahandi ku isi byari byarakomwe mu nkokora n’ibitero ingabo z’u Burusiya zimaze iminsi zigaba kuri Ukraine byavuyemo intambara iri hafi kumara amezi arindwi.

Intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiye taliki 24, Gashyantare, 2022.

- Advertisement -

Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye nizo zimaze iminsi mu biganiro n’abayobozi ba Ukraine n’u Burusiya kugira ngo ibibazo ibihugu byombi bifitanye bidakomeza gushonjesha abandi batuye isi.

Uretse ibinyampeke bupakiye, buriya bwato bupakiye na Litiro nyinshi z’amavuta zigenewe abaturage bo mu bihugu bisanzwe bihaha ibicuruzwa birimo n’amavuta aturuka mu gace Ukraine n’u Burusiya biherereyemo.

Turikiya nayo yagize uruhare runini mu gutuma biriya biribwa byemererwa kuvanwa aho byari biri bikoherezwa mu bindi bihugu.

Umwe mu bayobozi bagize uruhare muri buriya bwumvikane witwa Kubrakov avuga ko hari na guhunda ko hazapakirwa ibiribwa byinshi ugereranyije n’uko bimeze ubu.

Biteganyijwe ko hari toni miliyoni 3 z’ibiribwa zizavanwa ku byambu bya Ukraine zikoherezwwa n’ahandi ku isi.

Mbere y’uko u Burusiya butera Ukraine, ibi bihugu byombi byari byihariye kimwe cya gatatu cy’ingano zose Isi yakeneraga.

Intambara yabyo yatumye ingano zibura, umugati urahenda cyane.

Ukraine yo yashinje ingabo z’u Burusiya gutwika imirima yayo y’ingano Ukraine yari yejeje.

Abarusiya bo bavuga ko ingabo za Ukraine zateze ibisasu bya mines mu bice by’Amajyepfo y’umwaro u Burusiya bucishaho ingano bwohereza hanze bituma ibyo kuzitwara bidakorwa neza.

Hari ikizere ko kuba biriya biribwa byemerewe kugera hirya no hino ku isi, ikibazo cy’inzara yari imaze iminsi mu batuye isi gishobora kugabanuka n’ibiciro by’ibiribwa bikaba byagabanuka ‘mu rugero runaka.’

Icyakora ibitero by’u Burusiya byo birakomeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version