Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Touadéra Yiyemeje Korohereza Abanyarwanda Mu Bucuruzi Muri Centrafrique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Touadéra Yiyemeje Korohereza Abanyarwanda Mu Bucuruzi Muri Centrafrique

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 April 2021 8:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra yakiriye itsinda ry’abikorera bo mu Rwanda, abizeza kuborohereza ku bucuruzi bashobora gukorera muri icyo gihugu.

Touadéra amaze iminsi areshya abikorera ngo babashe gushora imari muri icyo gihugu gifite amahirwe menshi ariko atabyazwa umusaruro.

Kuri uyu wa Gatandatu yakiriye itsinda ry’abashoramari 56 bo mu Rwanda, bari mu rugendo rwo kureba amahirwe y’ishoramari. Bayobowe na Perezida w’urugaga ry’abikorera mu Rwanda Robert Bapfakurera.

Uru rugaga rwatangaje kuri Twitter ko Perezida Touadéra yemeye “gufasha abashoramari bo mu Rwanda binyuze mu kuborohereza mu bucuruzi.”

U Rwanda rukomeje kugerageza kwagura umubano na Centrafrique, ngo urenge ubufatanye mu by’umutekano na politiki ugere no mu bucuruzi bufatika.

Ku wa 3 Gashyantare 2021 nibwo RwandAir yafunguye ingendo muri icyo gihugu, zizajya zigana i Bangui ku Kibuga Mpuzamahanga
cy’Indege cya M’poko kabiri mu cyumweru, zinyuze i Douala muri Cameroon.

Mu rugendo rwa mbere hagiyemo abacuruzi barenga 32 bo mu Rwanda. Bakigera muri Centrafrique bakiriwe mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, abizeza kuborohereza gukorera muri icyo gihugu.

Bijejwe ko abazashora imari  bazahabwa aho gukorera, bakoroherezwa kubona ibyangombwa byo gutura, bakanasonerwa imisoro mu gihe gishobora kugera hagati y’imyaka umunani n’icumi.

Bashishikarijwe gushora imari mu nzego nk’ubuhinzi, kuko ibiribwa byinshi biva hanze kandi igihugu gifite hegitari zisaga miliyoni 30 zagenewe guhingwa, ariko zidakoreshwa.

Izindi nzego ni ubucuruzi, inganda n’amabanki.

Perezida Touadéra yakiriye abacuruzi bo mu Rwanda
TAGGED:BapfakureraCentrafriqueFaustin Archange TouadérafeaturedUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Ndayirukiye Wari Mu Bagerageje Guhirika Perezida Nkurunziza Yaguye Muri Gereza
Next Article Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Abayobozi Ba Polisi Na RCS
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Beyoncé Yabaye Undi Muhanzi Ufite Miliyari $1

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kagame Yishimira Ko Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Zihagaze Bwuma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Bunyoni Ararembye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?