Tour Du Rwanda: Umwongereza Atsinze Agace Ka Mbere Ka Rwamagana

Umwongereza witwa Ethan Vernon ukinira ikipe yitwa Soudal-QuickStep ni we utsindiye agace ka mbere ka Tour de Rwanda kavaga i Kigali kagana i Rwamagana.

Kari agace kareshya na Kilometero 115,6. Bahagururse  saa yine bahaguruka i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ahirwa Golf.

Umunyarwanda witwa Nsengimana Jean Bosco yabanje kujya imbere ari kumwe n’undi mugenzi we ariko baza gushyikirwa bataragera yo.

Nsengimana ariko yanatsindiye umwambaro w’umukinnyi uhiga abandi ahantu hazamuka.

- Advertisement -

Abajyaga i Rwamagana bagombaga kuzenguruja uyu mujyi inshuro eshanu.

Tour  du Rwanda ya 2023 izakinwa n’amakipe 20.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version